Ibyo byashingiye ku kirego IBUKA yatanze mu rukiko isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw, kubera ibikorwa bya Kabuga n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.
Komiseri ushinzwe amategeko muri Ibuka wari umwe mu bahagarariye uyu muryango mu rukiko, Me Bayingana Janvier, yavuze ko hari amakuru yabonetse y’umutungo wimukanwa uhari bityo hagasabwa ko Urukiko rwafasha gusaba amakuru muri Banki Nkuru y’Igihugu ku bijyanye n’imitungo ye yaba yari afite mu mabanki atandukanye.
Hari kandi ibinyabiziga yari afite aho ngo hasabwa amakuru muri Rwanda Revenue Authority n’ibijyanye n’imigabane yari afite mu bigo bitandukanye bityo hakabaho gukusanya amakuru kuri byo.
Urukiko rwasabye ko abahagarariye Ibuka bakora inyandiko igaragaza ibyifuzo by’ibyo bashaka ko rubafasha kubonaho amakuru bityo nabyo bigakorwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Me Bayingana yagaragaje ko biteye impungenge kubona abakoze Jenoside bakayihanirwa bo hasi, baratanze indishyi z’ibyo bangije mu gihe abari inyuma y’uwo mugambi mubisha ntacyo baryozwa.
Ati “Ni ikibazo kuri twe gikomeye kuko ubundi umutungo w’umuntu ukekwaho icyaha ni inkingi ya mwamba ku nzira iganisha ku butabera bwabo yakoreye icyaha. Kuri Jenoside, abayishoyemo n’abayishowemo bari bafite imitungo, abishwe muri Jenoside nabo bari bayifite.”
“Ni ikintu kibabaje kubona umuntu washoye abandi muri Jenoside bakayihanirwa we ntayihanirwe, bakayiryozwa we ntayiryozwe.”
“Umuntu wakabaye ahabwa ubutabera ugasanga hari undi muntu ku mpamvu ze wimana amakuru cyangwa ugasanga hari abaca ruhinga nyuma bagakura uwo mutungo ku ukekwa, kimwe n’uhimba impamvu zituma uwo mutungo umwandikwaho.”
Yavuze ko usanga nk’abasize bakoze Jenoside bagahungira ishyanga imitungo igaragara rimwe na rimwe ari itimukanwa ariko iyimukanwa ukibaza aho yaba yararengeye.
Ati “Nk’urugero kuri Kabuga tuvuga ko yari umunyemari ibyo ntibivuze inzu gusa ahubwo ni ukuba ufite amafaranga kandi bimwe mu byagendaga bigaragara ni uko yateye inkunga Jenoside, bivuze ko hari amafaranga yabikaga mu mabanki ariko ugasanga umuntu ntiyamenya irengero ry’imitungo ye yari mu mabanki.”
Uyu munyamategeko ashimangira ko abakoze Jenoside bari bafite imitungo mu bigo bishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi, yakabaye iherwaho cyangwa igaragara mu gutuma habaho uburyozwe bw’ibyo bakurikiranwaho.
Me Bayingana yagaragaje ko hari ibigo bishobora kuba byarabikwagamo imari n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bitigeze bimenyesha ko uwo mutungo wari uhari ahubwo bimwe biwukoresha mu nyungu zabyo bwite.
Imitungo y’abandi bakekwaho Jenoside bizagenda bite?
Me Bayingana yasabye ibigo by’imari bifite imitungo y’abantu baba barishwe muri Jenoside kubera ko imiryango yabo yazimye cyangwa imitungo y’abakoze Jenoside mu myaka igera kuri 29, gutangira kuyigaragaza.
Yagaragaje ko hari banki zishyuje abari bazibereyemo umwenda mbere ya Jenoside bityo ko ari nako bikwiye kugenda mu kugaragaza imitungo y’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi byaba bifite.
Ati “Niba ayo makuru atanahari, tukaba tuzi ko nta muntu ukekwaho Jenoside wari ufite konti muri Banki, bikwiye kuba bigaragara niba bihari cyangwa bidahari.”
Ibuka igaragaza ko hari gutunganywa dosiye z’abandi bantu bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko hatangwa ubutabera bwuzuye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!