Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yabivugiye muri Paruwasi Gatolika ya Rugango mu Karere ka Huye ubwo abaturage 19 bo mu Murenge wa Mbazi basabaga imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bidakwiye guharirwa abaturage basanzwe gusa ahubwo n’abantu bakomeye barimo abapadiri n’abari abategetsi nabo bakwiye gutinyuka bagasaba imbabazi.
Ati “Umwaka ushize uko nabibonye ndetse n’ubu uko nabibonye ni abaturage basanzwe gusa; ariko ubutaha byaba byiza tubonyemo abapadiri, abayobozi, abarimu, abaganga n’abandi.”
“Sinzi uko bizagenda ariko icyo ni icyifuzo, kuko abaturage basanzwe sibo bafite umutima gusa. Abo bakomeye nabo turifuza ko umwaka utaha batinyuka bakatugezaho ubutumwa nk’ubungubu.”
Prof Dusingizemungu yavuze ko hari abakomeye bakoze ibyaha muri Jenoside baba muri Paruwasi ya Rugango ndetse no mu Karere ka Huye kandi baramutse batinyutse kwivanaho icyasha bagasaba imbabazi byaba urugero rwiza.
Abasabye imbabazi ku byaha bakoze muri Jenoside ni abaturage 19 bo mu Murenge wa Mbazi. Bazisabye imiryango 74 biciye banayisahura imitungo.
Abasabye imbabazi bapfukamye mu Kiliziya imbere ya alitari, abo bahemukiye babaramburiraho ibiganza babaha imbabazi, Padiri abasabira ku Mana.
Muri Mata 2018 nabwo abagera kuri 18 bakoze Jenoside basabye imbabazi imiryango irenge 60 bahemukiye.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rugango, Bakurirehe Jean Pierre, yavuze ko uyu mwaka bawugize uw’ubumwe n’ubwiyunge kandi hari icyizere ko n’abandi bakinangiye bazahinduka kuko urugendo ruzakomeza.
Ati “Navuga ko turi mu nzira nziza n’abatari baza ntabwo nabacira urubanza kubera ko ni urugendo tugikomeje; iki ni icyiciro cya kabiri dusoje n’icya gatatu n’icya kane bizakomerezaho.”
Inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge zifasha abakoze Jenoside gutinyuka bagasaba imbabazi abo bahemukiye zatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga usanzwe yigisha inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, akanaba umwe mu barinzi b’igihango mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO