Mu gihe cya Jenoside hari imibiri y’abatutsi yajugunywe mu mugezi wa Sebeya no mu kiyaga cya Kivu, umuhengeri ukayitwara muri RDC, abanyamuryango ba FPR, babaga i Goma babasha gushyingura igera ku 100 ahitwa Kituku ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, yasabye ko iyi mibiri yagarurwa igashyingurwa mu cyubahiro cyangwa hakubakwa urwibutso mu Mujyi wa Goma.

Ati “Hari imibiri yajyanywe n’amazi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Turasaba leta zombi ko zaganira imibiri y’abacu yajyanywe n’amazi muri Congo ikagarurwa mu Rwanda, tukabasha kubashyingura mu cyubahiro cyangwa niba bidakunze hakubakwayo urwibutso.”

Iki kibazo kandi cyanagarutsweho ubwo hibukwaga abatutsi baguye mu bitaro bya Gisenyi no mu nkengero zaho, hakaba hari abo imibiri itarabashije kuboneka kuko yajugunywe mu kiyaga cya Kivu amazi akayijyana muri RDC.