Gutanga ikirego mu rukiko rwo mu Rwanda kimwe n’ahandi bijyana n’ibimenyetso; abaregera ibyaha bimwe na bimwe bagorwa cyane n’ibura ry’ibimenyetso, rituma zimwe mu manza zitaburanishwa.
Mu nama yateguwe n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu GMO (Gender Monitoring Office), yari yatumiwemo Inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha, abaganga hamwe n’Imiryango itegamiye kuri Leta irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; abatanze ibiganiro bose bagiye bagaruka ku kibazo cy’ibura ry’ibimenyetso.
Umugenzuzi w’Ubushinzacyaha Angelique Habyarimana yavuze ko hakiri imbogamizi zijyanye no kubura ibimenyetso ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bityo abakoze ibyo byaha ntibahanwe.
Yagize ati “Imibare dufite igaragaza ko mu birego 1000 byatanzwe mu mwaka wa 2012-2013 ibirenga 700 byaburiwe ibimenyetso […]. N’ubwo hari intambwe yatewe mu butabera, ikibazo cy’ibimenyetso kigomba kunononsorwa ”.
Akomeza avuga ko ibimenyetso bigaragara mu masaha 72 ariko ugasanga ibirego byinshi bitanzwe hashize iminsi cyangwa se amezi bityo ubutabera bukabura aho bushingira bukurikirana abaregwa gukora ibyo byaha dore ko bitanoroshye na busa kubona ubuhamya ku byaha bijyanye no gufata ku ngufu kuko bikorerwa mu bwihisho.
Habyarimana yavuze kandi ko iyo ibimenyetso bitanzwe igihe cyararenze hashobora kubaho gushidikanya, kandi ihame mu butabera ni uko iyo hariho gushidikanya ku bimenyetso, itegeko rihita rirengera uregwa.
Yakomeje agaragaza imbogamizi zituma ibimenyetso bibura zirimo kudatanga amakuru, umuco (abantu bamwe banga gutanga ibimenyetso cyangwa bakabisibanganya kubera ubumenyi bucye), ubumenyi bucye ku bakurikirana ibyaha n’abagenzacyaha, ubumenyi bucye ku baturage bamenyekanisha icyaha, ubumenyi bucye bw’abaganga bakora ibizami ku wakorewe ihohoterwa n’ibindi.
SP Mukamana Beline ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe n’ihohoterwa rikorerwa abana muri Polisi y’Igihugu nawe yavuze ko mu kazi bakora k’ubugenzacyaha hakiri imbogamizi mu kwegeranya ibimenyetso.
“Dufite imbogamizi z’uko abantu bahohoterwa ntibahite baza kurega ako kanya, urugero ugasanga nk’umukobwa arahohotewe ntahite aza kurega akaza kurega ari uko atwite. Kugirango uzabone ibimenyetso by’uko yafashwe ku ngufu akenshi biba byarasibanganye.”
Ubushakashatsi bwakorewe hirya no hino mu gihugu bukozwe n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, hagamije kureba ku mikorere ya Isange One stop Center, n’icyo abagenerwabikorwa bayivugaho, nabwo bwagaragaje ko abaturage batazi uburyo babungabunga ibimenyetso ubutabera bushingiraho mu rubanza.
Dr Aggee Mugabe, Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, asobanura iby’ubu bushakashatsi yavuze ko 1/3 cy’abaturage babajijwe batazi aho bajyana ikibazo cy’uwakorewe ihohoterwa, abandi bakaba baravuze ko ibimenyetso umucamanza asaba uwakorewe ihohoterwa nabyo ngo usanga harimo amananiza.
Akaba asanga ibi biterwa n’uko abaturage nta bumenyi buhagije bafite mu bijyanye no kubungabunga ibimenyetso n’uburyo byagezwa ku bugenzacyaha, kandi ngo hari n’ikibazo cyo kutabona umunyamategeko ubunganira mu manza, bituma rimwe na rimwe ikirego cy’ uwahohotewe kiba imfabusa.
Bimwe mu bimenyetso bikenewe kugira ngo habeho urubanza…
Kugirango urubanza rubashe kuburanishwa hatangwe ubutabera ku wahohotewe, haba hakenewe raporo ya muganga nyuma yo gusuzuma uwahohotewe (iyo habaye gufatwa ku ngufu uwahohotewe ajya kwa muganga atarakaraba), raporo ya Polisi imaze kugera ahabereye ihohoterwa, ubuhamya bw’utanga ikirego (iyo ari umwana azana icyangombwa cy’amavuko), iyo ari ihohoterwa rijyanye no gukubita cyangwa guhoza ku nkeke mu muryango hakenerwa raporo z’abashinzwe ihohoterwa mu mudugudu niba barakurikiranye icyo kibazo.
Inzego zavuzwe haruguru zatanze ibyifuzo by’uko hakorwa ubukangurambaga mu baturage bakajya bihutira kumenyekanisha ihohoterwa rikimara kuba. Hasabwe kandi ko inzego zose n’Abanyarwanda muri rusange bakwiriye kujya bafatanya mu ihanahana ry’ amakuru.



















TANGA IGITEKEREZO