Mu Rwanda ikibazo cy’ubumenyi buke mu gutegura ibitabo by’ibaruramari mu bigo bito n’ibiciritse (SMEs) ni imwe mu mbogamizi ishobora gutuma abafite imishinga mito n’iciriritse bashobora kubura inguzanyo ku mishinga baba bashyikirije amabanki.
Iki kibazo ni kimwe mu byagaragarijwe mu mahugurwa y’iminsi itanu yaberaga i Kigali yateguwe na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) ku bufatanye n’Ishyirahamwe rihuza amabanki atsura amajyambere muri Afurika (AADFI).
Aya mahugurwa yari agamije gufasha abakozi batandukanye bakorera Banki zo muri Afurika zishinzwe iterambere yibanze ku gucunga ibigo by’amabanki mu buryo bw’icyerekezo kirekire, hakaba n’itsinda ryibanze cyane cyane ku bijyanye n’icungamari ry’ibigega byo muri ayo mabanki (Treasury management) no gucunga imitungo ndetse n’imyenda.
Ku kibazo cy’ibitabo by’ibaruramari kigaragara muri SMEs, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kanyankole Alex avuga ko SMEs zigenda zihura n’ibibazo bitandukanye mu gihe zigira abafatanyabikorwa barimo za ONG, imishinga nterankunga n’amabanki anyuranye.
Ngo mu Rwanda ikibazo kigaragara muri SMEs ni icy’ubushobozi aho gutegura ibitabo by’ibaruramari bikiri ikibazo bityo bikaba bigoranye kugira ngo utange inguzanyo igihe ibyo bitabo bidakorwa neza kuko utabasha kumenya uko ibyo bigo bikora.
Ati “Hagati aho BRD irateganya kujya itanga ubufasha mu bya tekiniki kuri ibyo bigo.”
Asobanura ko izo SMEs zizajya zifatanya n’Ikigega gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi (BDF) kugira ngo ibyo bitabo bitegurwe, zigirwe inama, ndetse zerekerwa uburyo bwo gukora ubucuruzi bityo bakaba babasha kubona inguzanyo.
Uretse BDF, Kanyankole asobanura ko iki kibazo BRD izagikemura ifatanyije n’ibindi bigo birimo n’andi mabanki.
Ati “Aha bizakemura ikibazo cyo gukorana na SMEs kuko ubusanzwe BRD ifite icyerecyezo cyo gukorana n’imishinga minini nk’ijyanye n’ingufu, amahoteri n’indi.”



















TANGA IGITEKEREZO