00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itakazareme ry’uburezi mu Rwanda, ikibazo gihangayikishije ababushinzwe

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 29 October 2014 saa 12:14
Yasuwe :

Icyari ikibazo mu burezi mu Rwanda cyahinduye isura. Mbere u Rwanda rwari ruhangayikishijwe n’ubuke bw’abana mu mashuri, ariko ubu ngo iki cyarakemutse, ahubwo igisigaye ari ikibazo ubu ni ireme ry’uburezi bahabwa.
Ibi ni bimwe mu byagaragaye nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa ba yo, yateranye kuri uyu wa 28 Ukwakira 2014 igamije gusuzuma ibyagezweho n’ibitaragezweho mu mwaka w’2013/2014 mu birebana n’Uburezi muri gahunda y’imbaturabukungu ya (…)

Icyari ikibazo mu burezi mu Rwanda cyahinduye isura. Mbere u Rwanda rwari ruhangayikishijwe n’ubuke bw’abana mu mashuri, ariko ubu ngo iki cyarakemutse, ahubwo igisigaye ari ikibazo ubu ni ireme ry’uburezi bahabwa.

Ibi ni bimwe mu byagaragaye nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa ba yo, yateranye kuri uyu wa 28 Ukwakira 2014 igamije gusuzuma ibyagezweho n’ibitaragezweho mu mwaka w’2013/2014 mu birebana n’Uburezi muri gahunda y’imbaturabukungu ya 2 (EDPRS2).

Nk’uko Sharon Haba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi yabitangarije IGIHE, mbere u Rwanda rwari ruhangayikishijwe n’umubare muto w’abana mu mashuri ugereranyije n’umubare wa bo muri rusange, ariko ubu bariyongereye, ku buryo igisigaye ari ikibazo ari ireme ry’uburezi bahabwa, iyi ikaba ari yo mpamvu imyanzuro yafashwe muri iyo nama ari igamije kuryongera, aho kuba kongera imibare y’abana mu mashuri nk’uko byari byagenze mu myaka ishize.

Sharon Haba yagize ati: “Umwe mu myanzuro y’iyi nama ni ugukomeza gushyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere ireme ry’uburezi. Uyu munsi dufite umubare munini w’abana bari mu mashuri aho bageze hejuri ya 96%, bitandukanye cyane n’ibya mbere, ubu abana mu ishuri ntibakiri ikibazo, ahubwo tugomba gushyira imbaraga mu kumenya niba ubumenyi bagombwa kugira kuri buri cyiciro babufite, byaba mu rwego rw’abarimu, imfashanyigisho, aho bigira, imibereho myiza mu ngo n’ibindi.”

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi bikanashimangirwa na Fidèle Uwamahoro Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi, ibikorwa birebana n’uburezi muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS2) byari biteganyijwe mu mwaka w’2013/2014 hafi ya byose byagezweho, n’ibitaragerwaho biri mu nzira yo kurangira.

Bimwe mu byagezweho nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, amashuri y’inshuke yariyongereye ndetse n’abayigamo bariyongera ku kigereranyo cy’9.3, ndetse abenshi mu biyongereye bakaba ari abakobwa, aho biyongereye ku 6.257, n’aho abahungu biyongereyeho 5.811.

Abanyeshuri baniyongereye mu mashuri abanza ku kigero cya 2.4%, ibigo by’amashuri byagejejweho amashanyarazi byariyongereye, ku kigero cya 25% mu 2012 na 32% mu 2013, ibyagejejweho amazi byiyongera ku kigero cyo kuva kuri 34% mu 2012 kugeza kuri 32% mu 2013.

Kuba uburezi buharirwa mwarimu gusa ni yo nzitizi ikomeye mu kugera ku ireme ry’uburezi rishyitse.

Nk’uko byagarutsweho muri iyo nama, kuba uburezi bw’umwana buharirwa mwarimu cyangwa umuyobozi w’ishuri gusa, ni kimwe mu bituma ireme ry’uburezi uwo mwana yifuzwaho atabasha kububona.

Iki cyafashweho umwanzuro wo kurushaho gushishikariza umuryango nyarwanda kumva ko buri wese yaba ababyeyi, abayobozi mu nzego zigenga ndetse n’iza Leta, n’abanyamadini, bose barebwa n’uburezi bw’umwana mu rwego rwo kumufasha kubona uburezi bufite ireme.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, iki kizakorwa hashyirwa imbaraga mu gushinga amashyirahamwe ahuriyemo ababyeyi b’abana n’abarezi ba bo.

Mu byihutirwa kandi byafashwe nk’imyanzuro y’ibigomba gukorwa mu burezi mu mwaka w’2014/2015 muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu, harimo kubaka ibyumba by’amashuri bishya no gusimbuza ibishaje, Gushyira imbaraga mu bigendanye no gukoresha ibitabo abana bafite mu mashuri kugirango bamenye gusoma no kwandika hakiri kare, kurushaho guteza imbere imyigire y’umwana w’umukobwa, gutangiza gahunda nshya y’imyigishirize ari na yo ifatwa nk’igisubizo kuri EDPRS 2, aho umwana azajya yiga akarangiza azi no gushyira mu ngiro ibyo yize mu gihe ubu umwana yigaga akarangiza akabona kujya kwimenyereza gushyira mu ngiro ibyo yize.

Ibi kandi bizajyana no kongera amahugurwa y’abarimu kuri gahunda nshya y’imyigishirize, guhabwa imfashanyigisho zihagije, bityo ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro WDA, mu mwaka w’2017 ku isoko ry’umurimo mu Rwanda hakazaba hari abantu 3.200.000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages