00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abahinzi bazashakirwa amasoko nibahuriza umusaruro wa bo hamwe

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 17 January 2015 saa 04:34
Yasuwe :

Abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa guhuriza hamwe umusaruro wa bo, bakegera ubuyobozi bukabashakira amasoko abagurira neza bikabarinda abamamyi babashukisha amafaranga make bakabokereza imyaka.
Mu biganiro byahurije hamwe ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no guhunika no kugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi, hagaragaye ko hari ibibazo bikigaragara mu kugura uyu musaruro bigatuma (…)

Abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa guhuriza hamwe umusaruro wa bo, bakegera ubuyobozi bukabashakira amasoko abagurira neza bikabarinda abamamyi babashukisha amafaranga make bakabokereza imyaka.

Mu biganiro byahurije hamwe ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no guhunika no kugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi, hagaragaye ko hari ibibazo bikigaragara mu kugura uyu musaruro bigatuma abaturage bawugurisha ku giciro gito, dore ko hari aho bivugwa ko ikiro cy’ibigori muri Nyagatare ubu kigura amafaranga 80 mu gihe muri Bugesera hari aho kigurwa amafaranga magana abiri (200Frw).

Abahagarariye amakoperative y'abahinzi bari bitabiriye iyo nama

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2015 (Season A 2015) Guverineri Uwamariya Odette, agaragaza ko hagaragaye umusaruro uhagije bityo akaba ari yo mpamvu nk’ubuyobozi bagomba gushyiraho ingamba zirengera umuturage hakumirwa abamamyi.

Yagize ati ” Turifuza ko dushyiraho ingamba zihamye kuko umuturage igihe yakoresheje imbaraga ze, agashyiramo ifumbire, kugura imbuto yo guhinga n’ibindi, si byiza gutakaza imyaka ye ku giciro gito, kuko usanga ejo bagarura wa musaruro bakawumuhendaho .“

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana, yagaragaje ingamba zashyizweho zigamije gutuma abaturage badahungabana ku bijyanye no kubona amasoko y’umusaruro w’imyaka yabo, aho ngo umusaruro uzajya uhurizwa hamwe ubuyobozi bukabashakira amasoko kandi kugiciro cyiza binyuze mu kigo cyitwa East African commodity exchange, cyagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda, kikazajya kigurira umusaruro w’abaturage mu gihe isoko ryabaye ryiza bakishyura abaturage.

Icyemezo cyo gushakirwa amasoko ku bahinzi cyafatiwe mu nama yahuje abarebwa n'ubuhinzi bose mu Rwanda

Minisitiri Mukeshimana akomeza atangaza ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kandi abikorera bafite ubushobozi bashobora kugirana amasezerano bakagurira abaturage imyaka, kandi ku giciro cyumvikanyweho, ndetse hazaba hari n’ibindi bigo nka National Strategic reserve na byo byiteguye kugura umusaruro w’abaturage.

Gusa ngo ikibazo cyabamamyi kibangamiye iyi gahunga ya Leta yo gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu musaruro bejeje.

Abayobozi b’Uturere basabwe gushyiraho uburyo bwo gukusanya umusaruro wose kugirango aba bashoramari Leta yashatse bazajye babona uyu musaruro ku buryo buboroheye kandi bigafasha n’abaturage kubona amafaranga badahenzwe.

Muri iki gihembwe cy’ihinga muri uyu mwaka w’2015, Intara y’Uburasirazuba iteganya kweza toni 370,000 z’ibigori.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages