Aba baturage 21 bafashwe ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026. Bafatiwe mu turere dutanu turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe na Ngoma. Mu byo bafatanwe harimo litiro 355 za kanyanga binjizaga mu gihugu bazikuye hanze, amapaki 6.009 y’inzoga izwi nka Zebra ndetse na litiro 311 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko aba baturage bafashwe mu munsi umwe, aho abenshi ari abafatanwe kanyanga. Yavuze ko hanafashwe moto eshatu bakoreshaga bazambutsa.

Yagize ati “Muri Nyagatare twahafatiye moto eshatu zari zitwaye izo nzoga zitujuje ubuziranenge hanafatwa abantu 21 mu Ntara yose bose bari bafite izi nziga zitujuje ubuziranenge, abandi bafite kanyanga.’’

SSP Twizeyimana yibukije abaturage ko izi nzoga zose zibarwa mu biyobyabwenge aho zigira ingaruka ku mutekano.

Yavuze ko ziteza urugomo, gukubita no gukomeretsa, urugomo n’ibindi byaha. Yasabye abaturage kuzireka kuko kuzinywa, kuzitunda no kuzikwirakwiza ari icyaha gihanwa n’amategeko, abibutsa kujya batanga amakuru ku bakizikoresha kugira ngo bafatwe babihanirwe.

Ati “Ubu abaturage benshi ni bo bari kuduha amakuru, abazicuruza bashatse babireka bagatanga n’izo bafite. Iyo tuzigufatanye biba byahindutse icyaha ubihanirwa n’amategeko. Abazicuruza rero turabagira inama yo kuzizana kuko aho batuye Polisi nitakumenya umuturage muturanye azakumenya kandi agutange.’’

Kuri ubu abaturage 21 bafatiwe muri ibi bikorwa bafungiye kuri sitasiyo za RIB hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe ibikorwa byo gukomeza gufata no gukwirakwiza abazicuruza bikomeje.