00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abaturage bagabanyirijwe ingendo bakoraga bajya kwishyura imisoro

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 26 January 2016 saa 08:59
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwemeje ko aho Ikigo cy’Igihugu cy’ Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority- RRA) gifite abakozi, bagiye kujya bafasha abaturage kwishyurira imisoro hafi, bakagabanyirizwa ingendo za buri munsi bakoraga, basiragira mu ma banki kwishyura imisoro ya Leta.

Mu biganiro byahuje Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na RRA, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, Imirenge n’Abahagarariye inzego z’abikorera, mu mpera z’icyumweru gishize, barebeye hamwe uruhare rusabwa buri wese kugira ngo imisoro iteganyijwe kwinjira mu isanduku ya Leta izaboneke.

Abatuye muri iyi Ntara bahoraga binubira gukora ingendo ndende bajya kwishyura imisoro muri banki z’ubucuruzi zitandukanye, aho bamwe bemeje ko hari nubwo usanga ayo bishyura ku ngendo aruta ayo bagomba kwishyura Leta.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Richard Tusabe, yavuze ko mu gihembwe cya mbere kwinjiza imisoro byadindiye ugereranyije n’uko byari byarateganyijwe. Ibi bikaba byaratumye Ikigo gishyiraho ingamba zizatuma iki kibazo gikemuka.

Mu rwego rwo kunganira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, hashyizweho Sosiyete yitwa Ngali Holdings, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikazajya ifatanya na RRA gukusanya imisoro. Bityo, Ngali Holdings ikaba itanga icyizere mu kongera imisoro kuko ifite umukozi ukurikirana iby’imisoro muri buri Murenge.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yemeje ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye buzatuma imisoro yiyongera.

Yagize ati “Iyi ngingo irakomeye kandi ikeneye ubufatanye bw’inzego zose haba Uturere, RRA, Abikorera na Ngali Holdings buri wese akabishyira mu nshingano ze kugira ngo imisoro n’amahoro biboneke, bityo intego igihugu cyihaye ibashe kugerwaho. Uko imisoro yiyongera, ni ko igihugu kirushaho kugera ku iterambere rirambye”.

Muri iyi nama hemejwe ko aho RRA ifite abakozi hafi ya za Sacco bazajya bafasha abaturage kugira ngo abe ari ho bishyurira imisoro. Ibi bikazakemura ikibazo cy’ingendo ndende abenshi mu baturage bakoraga bajya kwishyura imisoro muri banki zitandukanye, ndetse bikazatuma n’amafaranga izo banki zacaga umuturage uje kwishyuriramo atahagira konti bigabanuka.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yemeje ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye buzatuma imisoro yiyongera
Bamwe mu bitabiriye inama

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages