00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abayobozi b’amashuri n’abafite abarimu basinda mu masaha y’akazi banengewe mu ruhame

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 March 2019 saa 08:16
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi yagaragaje mu ruhame bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byagiye bisangwamo abarimu bari mu kazi basinze, inagaragaza bamwe muri abo abayobozi nabo bagiye bafatwa basinze kandi bari mu kazi.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje Minisitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byose byo mu ntara y’Iburasirazuba, abayobozi b’uturere n’abafite uburezi mu nshingano mu turere n’imirenge igize iyo ntara.

Hagendewe ku igenzura riheruka gukorwa na minisiteri y’uburezi, aho Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, REB, Kageruka Benjamin, uri no mu bakoze iryo genzura mu burasirazuba, yavuze ko hari nk’ikigo bagezeho bagasanga abarimu batanu bose basinze.

Yavuze ko hari n’aho bageze bagasanga umuyobozi w’ikigo nawe yagiye ku kazi mu gitondo yasinze ku buryo bugaragarira amaso.

Yatanze urugero rw’umuyobozi bagiye gusura ikigo ayobora bagasanga adahari, aho ahagereye basanga yasinze.

Minisitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura yavuze ko abo bose bazafatirwa ibihano kuko leta itazagigera yihanganira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu batubahiriza inshingano uko bikwiye.

Ati "Ni imikorere mibi tuzi ikunda kugaragara hirya no hino mu mashuri, icyo navuga rero ni uko tuzabafatira ingamba hashingiwe ku cyo amategeko y’u Rwanda ateganya. Ntabwo leta izakomeza kwemera abarimu basindira ku mashuri kandi ntabwo leta izakomeza kwemera gutunga abarimu batuzuza inshingano zabo nk’uko bikwiye."

Minisitiri Mutimura yakomeje avuga ko mu cyumweru gitaha hari abarimu bazafatirwa ibihano kubera ingeso nk’izo z’ubusinzi.

Aba bayobozi bahagurukijwe mu ruhame kubera ikibazo cya mudasobwa z'amashuri zabuze
Minisitiri Mutimura yavuze ko abagaragayeho amakosa bazahanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages