Mu nama ku myiteguro y’amatora ya Komite z’Abunzi n’ay’inzego z’imitegekere y’Igihugu yabaye kuwa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2015, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yatumye Abayobozi b’uturere, Abanyamabanga Nshingabikorwa b’imirenge, abahagarariye abafite ubumuga, uruyiruko n’Abagore bari bitabiriye iyo nama, gusobanurira neza abaturage ayo matora ateganyijwe hagati y’itariki ya 25 na 31 Kanama 2015 ndetse n’andi matora igihugu kimirije imbere, kugira ngo bazayitabire kandi batore neza.
Yibukije aba bayobozi ko hari byinshi igihugu cyagezeho nyuma yo kwibohora, ariko kandi hari n’ibyo giteganya ari yo mpamvu imiyoborere myiza ishingiye ku butabera bunoze ari imwe mu nkingi nk’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse nizindi nzego bagomba gushyiramo ingufu.
Guverineri Uwamariya yakomeje avuga ko inzego z’abunzi zagize uruhare mu gukemura ibibazo by’Abaturage, bikaba bituma ihame ry’imiyoborere myiza rikomeza gushimangirwa, kuko ahatari ubutabera nta n’imiyoborere myiza iharangwa.
Agaruka ku ruhare rw’Abunzi, Guverineri yavuze ko ari imwe muri gahunda zitandukanye z’umwimerere z’igihugu cy’u Rwanda, ikaba ari gahunda yagize uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye no korohereza abaturage aho kwirirwa basiragira mu mu nkiko.
Mushabe Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Kayonza avuga ko abunzi bagize uruhare rugaragara mu gukemura amakimbirane mu baturage, ngo hari ibibazo byinshi byari kujya mu nkiko bikarushya abaturage ariko byakemuwe n’abunzi.
Avuga ko ubu bigiye koroha kuko iri tegeko rishya rigiye gutorwa rifite impinduka zizafasha kunoza serivisi kuko hari imbogamizi zashingiraga ku ko amategeko yari akoze, ariko zigiye kuvaho. Yatanze urugero rw’aho wasangaga abunzi batemererwa kuburanisha imanza ku bantu batuye mu tugari dutandukanye, ariko ubu iyo mbogamizi mu itegeko rishya ikaba yaravuyeho ndetse serivisi zahabwaga abaturage zikaba zigiye kurushaho kwihuta.
Iri tegeko rishya kandi riteganya kongerera inzego z’Abunzi ububasha bwo kuburanisha imanza ku byaha bitarengeje agaciro ka Miliyoni eshanu aho kuba eshatu nk’uko byari bisanzwe.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubutabera igaragaza ko muri iyi ntara ahagana mu mwaka wa 2014-2015 abunzi bakemuye ibibazo biri mu rwego rw’imanza z’imbonezamubano hakiriwe ibihumbi 17851, izarangirijwe ku rwego rw’abunzi 15425 birangana na 86,4%, imanza nshinjabyaha hakiriwe 2457 izarangirijwe ku rwego rw’abunzi 1909 bingana na 86,5%.



















TANGA IGITEKEREZO