Ibi byagaragajwe ku wa 23 Nzeri 2026 ubwo hagaragazwaga ibimaze gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka ku bufatanye n’umuryango Landesa mu myaka itatu mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu twakunze kurangwamo ibibazo byinshi bishingiye ku butaka.

Umuyobozi wa Landesa mu Rwanda, Jossam Potel, yavuze ko muri iyi myaka itatu bamaze bakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka na Minisiteri y’Ibidukikije babashije gufasha uturere twa Nyagatare, Kirehe na Kayonza gukosora imbibi z’ubutaka ndetse no kwandika ubutaka butari bwanditswe bw’abaturage.

Ati “ Muri utwo turere twose twabashije kwandika ubutaka burenga ibihumbi 87. Harimo amasambu 3.257 yari aya Leta yari yaranditswe ku baturage, ubu rero ibyo byangombwa twabigaruriye Leta. Ikindi twakoze twafatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije na Minagri gushyiraho amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka.’’

Jossam Potel yavuze ko bakorana na komite z’ubutaka mu midugudu kugira ngo bagarure ubutaka bwa Leta buba bwaratwawe n’abaturage, yavuze ko hari n’amasambu 27.344 yari yaranditswe kuri leta kandi ari ay’abaturage agaragaza ko na bo bayasubijwe bigabanya gusiragira bajya kuregana na Leta mu nkiko kubera amasambu yabo.

Muberarugo Marie Claudine utuye mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yavuze ko mbere yari afitanye ikibazo n’umuturanyi gishingiye ku nzira. Yavuze ko buri wese yumvaga inzira ifata ku butaka bwe bigatuma bahora mu makimbirane ku buryo byanatumye bimwa ibyangombwa.

Ati “ Baraje badufasha kumenya aho iyo nzira iherereye bituma twese tubona ibyangombwa, bwa butaka mbasha kubusabiraho inguzanyo nongera igishoro cy’ibyo nkora.’’

Umutoni Denyse wo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko yari amaze igihe kinini nta cyangombwa cy’ubutaka atunze kuko ubutaka bwe bwari bwaranditswe kuri Leta.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yashimiye Landesa ku kazi gakomeye yabafashije mu gukosora imbibi z’ubutaka ndetse no kugaruza ubutaka bwa Leta bwari bwaranditswe ku baturage. Yavuze ko kandi bazakomeza gukorana mu gufasha abaturage bo mu bindi bice mu gukemura ibibazo bikiri mu butaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yavuze ko uretse gukemura ibibazo biri mu butaka bari gufatanya na Landesa mu gufasha abahinga mu byanya bigega babaha amahugurwa azatuma babyaza umusaruro ubutaka bwo muri ibyo byanya.

Yavuze ko Leta yifuza ko ibyanya by’ubuhinzi byashyizweho ababikoreramo babibyaza umusaruro ku buryo umusaruro wikuba inshuro nyinshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze yavuze ko uretse gukosora imbibi z’ubutaka uyu muryango uri no kubafasha kwigisha abahinga muri FOBASI uburyo babikora kinyamwuga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze yavuze ko uretse gukosora imbibi z’ubutaka uyu muryango uri no kubafasha kwigisha abahinga muri FOBASI uburyo babikora kinyamwuga