00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Hategetswe kubarura impunzi z’abarundi zitari mu nkambi

Yanditswe na

Besabesa Mivumbi Etienne

Kuya 14 July 2015 saa 08:11
Yasuwe :

Mu rwego rwo kugira ngo izi mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zicumbitse hirya no hino mu gihugu zikomeze kwitabwaho bahabwa ubufasha kimwe na bagenzi babo ndetse banacungirwe umutekano, inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukora ibarura kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’izi mpunzi ndetse n’aho ziherereye.

Muri iyi nama Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamaliya yatangaje ko guhera mu kwezi kwa Mata intara ayoboye ifite umwihariko wo kwakira impunzi z’Abarundi nyinshi zihunga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi, uterwa no kuba abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD batifuza ko Perezida Petero Nkurunziza yakongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Impunzi z'Abarundi zagize ingaruka nyinshi mu micungire y'umutekano mu Burasirazuba

Ariko ngo n’ubwo ntacyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwakora kugira ngo buhoshe izo mvururu nk’abantu baza bahunga ngo hagomba gushyirwaho ingamba cyane cyane habungabungwa urujya n’uruza rw’abantu.

Uwamaliya yagize ati ”Nubwo tudafite uruhare mu gukumira igitera uwo mutekano mucye ariko tugomba kwita kubaza bahunga icyo kibazo tukita ku mutekano wabo.”

Aba barundi baza mu Rwanda bahunze basabwe ko mu gihe batifuza kujya mu nkambi bajya begera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakababarura kugirango na bo babe bahabwa ubufasha mu gihe bibaye ngombwa ndetse no kugira ngo umutekano wabo ukomeze kubungabungwa.

Kugeza ubu mu nkambi ya mahama iherereye mu Karere ka Kirehe hari impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 29, n’aho mu Bugesera hakaba hari ibihumbi 13.

Inama y'Umutekano yayobowe na Guverineri ari kumwe n'abahagarariye Ingabo na Polisi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages