00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Isuku nke mu banyeshuri iracyabangamiye ireme ry’uburezi

Yanditswe na

Besabesa Mivumbi Etienne

Kuya 4 December 2014 saa 01:12
Yasuwe :

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Muvunyi Emmanuel yabwiye abayobozi bose bafite aho bahuriye n’uburezi mu ntara y’Iburasirazuba ko isuku nke mu banyeshuri no mu bigo bigamo ituma basashobora kugira uburezi bufite ireme.
Muvunyi yabwiye abo bayobozi bari bari bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo, nta reme ry’uburazi ryagerwaho ritajyanye n’isuku.
Yagize ati ” ntabwo umunyeshuri yaza kwiga afite umwanda ngo azumve ibyo mwarimu amubwira, (…)

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Muvunyi Emmanuel yabwiye abayobozi bose bafite aho bahuriye n’uburezi mu ntara y’Iburasirazuba ko isuku nke mu banyeshuri no mu bigo bigamo ituma basashobora kugira uburezi bufite ireme.

Muvunyi yabwiye abo bayobozi bari bari bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo, nta reme ry’uburazi ryagerwaho ritajyanye n’isuku.

Yagize ati ” ntabwo umunyeshuri yaza kwiga afite umwanda ngo azumve ibyo mwarimu amubwira, ni ngombwa ko umunyeshuri wese aza kwiga afite isuku ihagije, yameshe imyambaro ye , ibikoresho akoresha bisa neza, ndetse n’ishuri yigiramo risukuye. Ibyo byose nibigerwaho nta kabuza ireme ry’uburezi rizagerwaho kuko abarezi bose baba barahawe imfashanyigisho zose. “

Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi, Ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko hagiye gutangizwa gahunda yiswe ” Gira Isuku mwana“ izafasha mu kurwanya ikibazo cy’isuku nke ndetse n’indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda. Muri izo ndwara harimo n’amavunja agaragara muri bamwe mubanyeshuri bo mubigo bitandukanye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamaliya Odette atangaza ko iyi gahunda bagiye kuyitangira muri iki gihe cy’ibirukuhuko kugira ngo abana batozwe kugira isuku hakiri kare bityo bazanayikomeza bageze ku ishuri.

Yagize ati ” muri iyi nama twemeje ko tugiye gutangiza gahunda nshya yiswe gira isuku mwana aho tuzatoza abana bose bari mu biruhuko kugira isuku bityo bakazakomeza uyu muco mu gihe bazaba basubiye ku ishuri.“

Uwamaliya akomeza atangaza ko hagiye hagaragara abanyeshuri batandukanye bari bafite ikibazo cy’indwara zikomoka ku mwanda .

Yagize ati ” hari ibibazo byagiye bigaragara by’abana barwaye amavunja, abadaca inzara, abajya ku ishuri bambaye nabi, binabaviramo uburwayi kandi murabizi ko umuntu wese ugira umwanda ashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye igihe icyari cyo cyose.“

Imibare Minisiteri y’Ubuzima Mu Rwanda yashyize ahagaragara mu mwaka wa 2012 ikaba yaragaragaje ko abanyeshuri 25% ku rwego rw’igihugu barwaye indwara z’uruhu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages