00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Visi Meya wa Ngoma na Gitifu w’Akarere ka Bugesera beguye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 September 2019 saa 06:55
Yasuwe :

Inkundura yo kwegura ku bayobozi b’uturere n’ababungirije yageze mu Ntara y’Iburasirazuba aho uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney, yanditse ibaruwa asaba kwegura.

Mu ibaruwa IGIHE yaboneye kopi yagize ati “Nejejwe no kubandikira ngira ngo munyemerere mpagarike kuba umujyanama w’Umurenge wa Rukira, no guhagarika inshingano nari naratorewe n’inama Njyanama zo kuba umuyobozi wungirije shinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma.”

Rwiririza uretse kuba ni umuyobozi w’Akarere wungirije yari anasanzwe ari na Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.

Biteganyijwe ko inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma izaterana kuwa Gatanu ikemeza ubwegure bwa Rwiririza Jean Marie Vianney.

Mu Karere ka Bugesera naho uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Karere Hakizimana Elie nawe yandikiye njyanama ayisaba kwegura kuri uyu mwanya yaramazeho hafi imyaka itatu.

Yagize ati “ Nyuma yo gusesengura no gusanga hakenewe ikibatsi mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Bugesera no gusanga ntagifite imbaraga zikwiriye ngo rigerweho mu buryo bwihuse, mbandikiye nsaba ko mwanyemerera guhagarika akazi kuri uyu mwanya.”

Visi Meya wa Ngoma Rwiririza yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages