00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Abana ibihumbi 17 ntibaragera ku ishuri

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 24 September 2026 saa 08:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwatangaje ko abana bagera ku ku bihumbi 17, bangana na 2%, bamaze kubarurwa ariko kugeza ubu bataragera ku ishuri, kuva umwaka w’amashuri watangira, ubukene buba mu mpamvu zateye iki kibazo.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko aba bana batagomba kwitiranywa n’abataye ishuri, kuko ari abo ubuyobozi bwabaruye nk’abataratangira kujya ku ishuri muri uyu mwaka w’amashuri ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 24 Nzeri 2026.

Yavuze ko ubuyobozi bukomeje gukorana n’ababyeyi kugira ngo hamenyekane impamvu zituma aba bana bataragera ku mashuri.

Ati “Turacyakomeza ubufatanye ubuyobozi n’ababyeyi, kugira ngo tumenye impamvu aba bana bataraza ku ishuri.”

Mu mpamvu zigaragazwa n’ababyeyi harimo ubushobozi buke bwo kubona ibikoresho abana basabwa n’amashuri. Bamwe bavuga ko kuba badafite ubushobozi bwo kugura ibikenerwa bituma abana batangira amasomo batinze.

Guverineri Ntibitura yavuze ko nubwo umubyeyi ashobora guhabwa urutonde rw’ibikoresho umwana akeneye, hari igihe atabasha kubibona, ariko ko ibyo bidakwiye kuba impamvu yo gutuma umwana atagera ku ishuri.

Ati “Nk’umubyeyi ashobora guhabwa ibyo ishuri risaba ariko ntabibone, ariko bakwiye kuvugana n’ishuri, ababyeyi bakaba bashaka ibyo bikenewe, abana bakaba bagiye ku ishuri.”

Guverineri yavuze ko ubukene buri mu mpamvu zishobora kuba zituma bamwe mu bana bataragera ku ishuri, cyane ko hari imiryango itarabasha kubona ubushobozi bwo kuzuza ibyo abana bakeneye.

Ati “Ubukene burimo mu byatumye abana bataraza ku ishuri. Burya iyo umubyeyi atarabasha kubona ibyo umwana we akeneye kugira ngo ajye ku ishuri, ni ubukene buba bwabiteye.”

Ubuyobozi bw’Intara buvuga ko bugikomeje gukangurira ababyeyi kugeza abana ku ishuri, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasabwa korohereza ababyeyi mu gihe umwana atarabona ibikoresho byose.

Guverineri Ntibitura ati “Turakomeza gukangurira ababyeyi kuzana abana ku ishuri, tunasaba abayobozi b’ibigo korohera ababyeyi, umwana ibyo abonye akaba yakoroherezwa agatangira kwiga mu gihe umubyeyi akibishaka.”

Kugeza tariki ya 17 Nzeri 2026, ishusho y’ubwitabire bw’abanyeshuri ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yari abanyeshuri 961.184 mu banyeshuri 988.176 bari bateganyijwe bingana na 97%. Kuri ubu abitabiriye bangana na 98%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages