Akarere ka Rubavu niko kagaragayemo gutanga inka nyinshi ku batazigenewe bari mu cyiciro cya gatatu aho bahawe inka 15 (2016-2017) naho Rusizi iza imbere mu kugira umubare munini w’inka zapfuye (643).

Rubavu kandi iza imbere kugira inka nyinshi zibwe zingana na 134 muri 233 mu ntara yose.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari, aheruka kubwira itangazamakuru ko nk’uko abaturage bagiye babivuga, byagaragaye mu bugenzuzi avuga ko bagiye kubikurikirana, hanahanwe abakoze amakosa.

Ati “Iyi gahunda yatumye ubukungu bwiyongera abaturage ubwabo barabihamya ariko hari n’ibibazo abaturage bagiye bagaragaza by’uko hari abazihawebatari ku rutonde kandi mu bugenzuzi twabibonyemo.’’

“Amakosa menshi twabonye ubushize biragaragara ko yagabanutse ariko ntabwo yashizemo 100% turakomeza kubikurikirana kugirango binoge no kugirango uwaba yaragize uruhare kugirango gahunda itagenda neza abikoze mu nyungu ze cyangwa z’uwo ashaka guha inyungu, akurikiranwe kandi abibazwe’’

Mu nka 2014 zapfuye nk’uko ubugenzuzi bubigaragaza, inyinshi zarariwe amafaranga avuyemo ajyanwa kuri za Sacco z’imirenge, aho miliyoni 14Frw zitegereje kugurwamo izindi nka.

Guverineri Munyantwari yavuze ko abagize uruhare mu migendekere mibi ya Girinka bazabibazwa
Guverineri Munyantwari yavuze ko abagize uruhare mu migendekere mibi ya Girinka bazabibazwa