00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi wamenya kuri Dr Gasore Jimmy, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Mushya

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 17 September 2023 saa 07:18
Yasuwe :

Tariki ya 12 Nzeri 2023 yinjiye mu mateka nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwa Dr Gasore Jimmy. Ni wo munsi yatangarijweho nka Minisitiri w’Ibikorwaremezo Mushya, asimbuye Dr Nsabimana Ernest wari kuri uwo mwanya.

Dr Gasore Jimmy yaboneye izuba mu Karere ka Rusizi. Uyu mugabo w’imyaka irenga 40, arubatse ndetse afite abana batatu.

Avuka mu muryango w’abana batandatu. Se yari umuganga ariko yari afite inzu ikora ibirimo radio, televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Dr Gasore yakuriye hafi aho bituma akura akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga. Mu bwana bwe, umubyeyi we yatangiye kumuha ibitabo bitandukanye birimo n’ibigaruka ku Bugenge, bituma akura akunda iri somo.

Yasoje amashuri abanza ayoboye abanyeshuri bagize amanota menshi mu Karere, aba uwa gatatu mu gihugu hose.

Amashuri ye, Dr Gasore yayize mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Yize muri Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora [GSFAK] no muri Saint Joseph Nyamasheke.

Muri kaminuza, Dr Gasore yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge [Physics] mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’Ubugenge mu 2008.

Nyuma muri UNR yahakoze nk’umwarimu wunganira abandi, ni ho yavuye ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Gasore yabonye buruse ya Leta, ajya kwiga muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi, Massachusetts Institute of Technology (MIT) yo muri Amerika, aho yakurikiye amasomo ya Siyansi mu by’Uruvange rw’Imyuka ku Isi (Atmospheric Sciences).

Kuva icyo gihe, umutima we yawerekeje ku bijyanye na siyansi yiga ku mihindagurikire y’ibihe kuko akunda gukoresha “ubumenyi yahawe mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.’’

Dr Gasore Jimmy yabonye PhD ye mu Ishami rya MIT ryitwa “Department of Earth, Atmospheric and Planetary Sciences” mu 2017.

Icyo gihe yakoreye ubushakashatsi ku kureba ibipimo by’ingano y’imyuka yoherezwa mu kirere mu Ihembe rya Afurika n’uburyo bwakoreshwa mu guhangana nabyo.

  Ni umuhanga utuje cyane

Abaziranye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, bamuvuga nk’umuntu ucisha make kandi w’umuhanga cyane.

Umwe mu bamuzi neza yabwiye IGIHE ati “Ni umuntu utuje cyane, w’umuhanga kandi witonda cyane. Ni umukozi ukorana umurava mu kazi ke, ahora ashishikaye.’’

Minisitiri Dr Gasore Jimmy afite inararibonye mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho “coding”.

Dr Gasore Jimmy, uheruka kugirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo, avuka mu Karere ka Rusizi. Ni umwe mu bihebeye Siyansi ijyanye no kwiga ku myuka ihumanya ikirere n'uko iki kibazo cyashakirwa umuti

  Indi ntiti mu by’ibidukikije muri Guverinoma!

Dr Gasore Jimmy yiyongereye ku bandi bayobozi bakuru muri Guverinoma bize amasomo afitanye isano no kubungabunga ibidukikije.

Barimo Dr. Ugirashebuja Emmanuel usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh ndetse ni Inzobere mu bijyanye n’Amategeko agenga Ibidukikije.

Aba biyongeraho Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Gothenburg.

Mu bushakashatsi yakoze asoza muri Gothenburg University muri Nzeri 2013, yibanze ku gusesengura imiterere y’amazi akenewe mu Rwanda no gutera inkunga imishinga bifitanye isano.

Abantu bize amasomo afitanye isano no kubungabunga ikirere no kugenzura imyuka ishobora kugihumanya, bari mu bahanzwe amaso by’umwihariko ku Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbaraga muri uru rwego.

Dr Gasore Jimmy yabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga amasomo ya ‘Atmospheric Sciences’. Yanabaye Umushakashatsi Mukuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi ku by’Imihindagurikire y’Ibihe.

Kuva mu 2013, Gasore yagize uruhare mu ishyirwaho rya ‘Rwanda Climate Observatory’, sitasiyo igenzura ibigize umwuka bifitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe, kwandura k’umwuka no kwangirika kw’akayunguruzo ka Ozone.

Aha ni ku wa 24 Nyakanga 2018, Dr Jimmy Gasore wari Umwarimu, Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’uhagarariye imishinga yo gupima ubuziranenge bw’umwuka abantu bahumeka yaganiraga n’abarimo Dr Biruta Vincent wari Minisitiri w’Ibidukikije [Mbere yo guhabwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga] ubwo hamurikwaga ibyagezweho

Rwanda Climate Observatory ni nk’ishami ry’urwego rugenzura imyuka yo mu kirere ku rwego rw’Isi (Advanced Global Atmospheric Gases Experiment: AGAGE) hakoreshejwe ibipimo n’ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru rikaba ari ryo ryonyine ribarizwa muri Afurika.

Dr Gasore ubwo yashakaga Impamyabushobozi y’Ikirenga, yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’imyuka ihumanya mu Karere yibanze ku bugenzuzi bwakorewe kuri iyi sitasiyo.

Ubushakashatsi bwe bwegukanye Igihembo cyiswe “Rossby Awards” gitangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kuko bwahize ubundi muri MIT.

Dr Gasore yayoboye umushinga wo kugenzura ubuziranenge bw’umwuka mu Rwanda ugamije gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu kugenzura ingano y’ibiwanduza hagamijwe gutanga inama ku cyakorwa.

Umushinga wo gupima ubuziranenge bw’umwuka abantu bahumeka no guhangana n’ibishobora kuwangiza washowemo miliyoni zirenga 927 Frw, uhuriyemo Minisiteri y’Ibidukikije n’iy’Uburezi, aho zifatanya mu gukwirakwiza ibikoresho bipima ubuziranenge bw’umwuka uhumekwa, cyane cyane ahahurira abantu benshi, ibinyabiziga no mu duce twiganjemo inganda.

Dr Gasore Jimmy yagiye atanga umusanzu mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bitera ihumana ry’umwuka n’iyangirika ry’ikirere
Ku wa 13 Nzeri 2023, ni bwo Dr Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Dr Nsabimana Ernest, yarahiriye inshingano nshya yahawe
Dr Jimmy Gasore afite umugore umwe n'abana batatu
Perezida Paul Kagame asuhuza umwe mu bana ba Dr Jimmy Gasore ubwo yari amaze kurahirira inshingano nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages