00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyabaye kuri Charlie Hebdo biba muri Afurika ntibishishikaze Isi- Perezida Kagame

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 18 January 2015 saa 09:56
Yasuwe :

“Ibya FDLR byakozwe nk’aho abantu bari bafite uburenganzira bwo kwica abantu kubera ko babangaga. Iyo utangiye kubaza ngo kubera iki? Baravuga ngo hoya ibyo ni politiki…” Perezida yasobanuraga uburyo amahanga abona FDLR nk’iyadohorerwa nyamara hari iterabwoba rivuka iwayo bigacecekesha Isi.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru muri iki cyumweru turi gusoza, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo Isi ishishikazwa n’ibyaha bikorerwa mu bihugu bikomeye ariko ibya Afurika bikagirwa (…)

“Ibya FDLR byakozwe nk’aho abantu bari bafite uburenganzira bwo kwica abantu kubera ko babangaga. Iyo utangiye kubaza ngo kubera iki? Baravuga ngo hoya ibyo ni politiki…” Perezida yasobanuraga uburyo amahanga abona FDLR nk’iyadohorerwa nyamara hari iterabwoba rivuka iwayo bigacecekesha Isi.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru muri iki cyumweru turi gusoza, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo Isi ishishikazwa n’ibyaha bikorerwa mu bihugu bikomeye ariko ibya Afurika bikagirwa ibya politiki bituma Abanyafurika bamenya neza uko barinda igice cyabo cy’Isi.

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 15 Mutarama, yagarutse cyane ku buryo ubwicanyi bwabaye mu Bufaransa ku wa 7 Mutarama 2015 bwahagurukije amahanga, agaragaza ingero zerekana uko ubwicanyi nk’ubu buba mu Rwanda ariko hagira ushaka kubaza bakavuga ko ari ibya politiki, ndetse ko bikorwa n’abatishimiye ubuyobozi buriho.

Nyuma y’umunsi umwe hagabwe igitero ku cyicaro cy’ikinyamakuru Charlie Hebdo mu mujyi wa Paris kibaye, ibihumbi by’abantu birimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 50 bateraniye mu Bufaransa bamagana ubwo bwicanyi bwahitanye abagera kuri 12 ndetse banerekana ko bababaye cyane.

Nyuma y'umunsi umwe abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma basaga 50 bifatanyije n'imbaga y'abasaga 2000 bamagana ibyabaye kuri Charlie Hebdo

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko yakurikiranye ibyabaye mu Bufaransa aba n’umwe mu mubare munini w’ababajwe n’iki kibazo cyaturutse ku kugongana kw’imyemerere y’amamiliyari y’abatuye Isi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, byose bifite impande za byo biharanira.

N’ubwo guharanira uburenganzira atari bibi, Perezida Kagame yanenze inyifato y’ababuharanira bitwaje kuvusha amaraso no kwica abaziranenge nk’intwaro n’ubwo mu mahanga bibonwa nk’amahano, muri Afurika bigafatwa nk’imikino ya politiki.

Yabihuje n’imitwe ishinjwa guhungabanya umutekano mu Rwanda nka FDLR na RNC, ati “Ntibikabatangaze ku bantu baba hanze iyo, baza mu Rwanda bakica abaturage bacu ku mihanda bifashishije amagerenade, iyo bari bagatangira kuvuga ngo ‘birakorwa n’abatishimira politiki iriho.’ Mu Rwanda, abatishimiye politiki iriho bica abaziranenge ku mihanda, ariko ahandi iyo wishe abantu ku mihanda cyangwa mu biro bya bo ni ikibazo gicecekesha Isi.”

Iterabwoba ntirikwiye kwitirirwa n’abatarikora

Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko igikorwa cyakozwe n’abantu runaka b’intagondwa kidakwiye kwitirirwa amamiliyari y’Abayisilamu bose, kuko byatewe n’urundi ruhande runaka.

Ati “Igitero kuri Charlie Hebdo nta gisobanuro cyari gifite, kandi nta n’ukwiye kubyemera, ariko kandi hakwiye gushyirwa mu gaciro no kubyumva. Intagondwa ni nkeya, ariko Abayisilamu muri sosiyete ni benshi, kandi ntibakwiye kuryozwa ibikorwa bya babandi bacye.”

FDL irakidegembya nk'aho kwica abantu no gufata abagore ku ngufu ishinjwa, yabiherewe uburenganzira

Yasabye ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo budakwiye kwifashishwa mu gusebya ibyo undi abona cyangwa yemera.

Iyo bigeze kuri FDLR iragoragozwa…

Asubiza Ikibazo cyavugaga ku mbaraga amahanga ashyira mu kurandura FDLR ishinjwa ibyaha byikubye ibyakozwe n’Abayisilamu bavugaga ko barimo guharanira uburenganzira bwabo, Perezida Kagame yavuze ko kuba hari abicwa Isi igacika igikuba, ariko byagera ku kurwanya FDLR ya mahanga agatangira kugoragoza bikiri mu bisiga urujijo mu mitwe ya benshi.

Yagize ati “Iyo bigeze kuri FDLR baravuga ngo, urabona abakuze bararangiye, aba ni abana; ntitukiri guhangana n’ababyeyi babo turahangana n’abana, reka dushyire ku munzani, bivanze n’abasivili benshi…”

Perezida Kagame asanga amahanga akwiye guhagurukira kwamagana FDLR nk’uko yagaragaje ko adashyigikiye igitero cyagabwe kuri Charlie Hebdo mu Bufaransa.

Yagize ati “Ibiteye ubwoba muri Afurika biba buri gihe, ariko ntibikurure amahanga. Ibya FDLR (gukora jenoside) byakozwe nk’aho abantu bari bafite uburenganzira bwo kwica abandi kubera ko babanga. Iyo utangiye kubaza ngo kubera iki? Baravuga ngo hoya iyo ni politiki...”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages