Yabigarutseho kuri uyu wa 2 Nyakanga 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ubwo umuturage wo mu Karere ka Kirehe akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, Musabwasoni Sandra yashimiraga Paul Kagame watumye abaturage bo muri utwo turere na bo babasha kwiga yagaragaje ko ubuyobozi bwabanje bwabafataga nk’abapumbafu badakwiye kujijuka.
Ati “Utwo turere twombi dukomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo yari ifite amateka yo kugira imodoka iriho purake ya JB (Jijuka Bumbafu) bishaka kuvuga ko twari injiji, twari na bumpafu nyamara ubutegetsi bwariho icyo gihe ntibwemereye abanya-Kibungo ko biga […] ariko kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Chairman wacu twarize kandi twaranaminuje.”
Umukandida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kugira abayobozi b’abapumbafu banimakaza politiki mbi.
Ati “Ibyago twagize, u Rwanda rwagize abayobozi b’abapumbafu.”
Paul Kagame yashimangiye ko hari kubakwa u Rwanda ruva mu mateka mabi rwanyuzemo y’ubupumbafu kandi ko amatora agamije gutuma abaturage bihitiramo ubuyobozi bwiza.
Ati “U Rwanda rwose rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu rero turubaka u Rwanda, turukura kuri ayo mateka y’ubupumbafu. Iby’amatora rero bivuze iki? Icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo, guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”
Yasezeranyije abaturage ko hari ibyiza byinshi ateganya gushyiramo imbaraga mu myaka iri imbere kandi ko urubyiruko na rwo rukwiye kubigiramo uruhare.
Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize igihugu kigize impinduka harimo benshi bari bataravuka ariko kuri ubu bamaze kubakirwa ubushobozi, bariga ku buryo asanga ntacyo igihugu cyizababurana.
Ati “Imyaka 30 ishize, impinduka ibaye mu gihugu cyacu, bamwe muri mwe mwari mutaravuka, abandi bari impinja, abandi bari abana bato ariko ubu murakuze, amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite, mbese urubyiruko rwacu ntacyo u Rwanda rwababurana. Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.”
Yashimangiye ko hashingiwe ku bumwe bw’igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima ntacyo u Rwanda rwifuza kugeraho cyaruranira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!