00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha byazahaje Sosiyete Nyarwanda mu 2022/2023

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 September 2023 saa 07:20
Yasuwe :

Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ibyakozwe, isohorwa buri mwaka, yagaragaje ko mu Rwanda mu 2022/2023 imanza ziyongereye mu nkiko. Yerekanye ko ibyaha byiganje birimo gukubita cyangwa gukomeretsa, ubujura bworoheje n’ibindi.

Imibare igaragaza ko mu manza zinjiye zaba iziburanishwa mu mizi n’izo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.

Urebye mu myaka ine ishize usanga imanza z’inshinjabyaha zariyongereyeho 26%, iz’imbonezamubano zizamuka ku kigero cya 21% mu gihe iz’ubucuruzi ziyongereye ku kigero cya 16%.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Mu byaha by’inshinjabyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni cyo cyiganje mu nkiko z’u Rwanda kuko raporo y’ubucamanza igaragaza ko umwaka ushize w’ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye 18.716.

Gukubita cyangwa gukomeretsa byagaragaye cyane mu nkiko zo mu Rwanda cyane ko amadosiye abishingiyeho agize 25% by’ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.

Abakurikiranyweho iki cyaha bayobowe n’urubyiruko rungana na 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 [31,7%], abafite 41 kugera kuri 50 [16,9%] mu gihe abafite hagati y’imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.

Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Amadosiye yazamutse cyane mu nkiko z’u Rwanda ni arebana n’icyaha cyo kwiba ariko gifite impamvu nkomezacyaha aho hakurikiranywe agera kuri 12.115.

Ingingo ya 167 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba.

Izi mpamvu nkomezacyaha zirimo kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro.

Hari kandi kuba uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta, kwiba byakozwe nijoro no kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Itegeko riteganya ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo habayeho impamvu nkomezacyaha.

Ubujura bworoheje

Icyaha cyo kwiba kiri mu byiganje cyane mu nkiko z’u Rwanda kuko hakiriwe dosiye zirenga 9.979.

Imibare igaragaza ko abakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bangana na 40.586 mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 30 rugize 59% by’abagikurikiranyweho bose nk’uko Ubushinjacyaha bubitangaza.

Abafite hagati y’imyaka 14 na 18, bangana na 4,3% naho abari hagati y’imyaka 30 na 40 ni 24,1% mu gihe abafite hejuru yayo bangana na 12,7%.

Iki cyaha cyiganje mu bakiri bato ariko hari n’abafite guhera ku myaka 61 gusubiza hejuru bagikurikiranyweho bangana na 414, ni ukuvuga ko bagize 1,1%.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Itegeko ariko kandi riteganya ko uwahamijwe iki cyaha ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge

Icyaha cya kane cyagaragaye mu nkiko z’u Rwanda ni icyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa ahakiriwe dosiye 5,834.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko “umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.

Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Mu gihe ashobora guhanishwa hagati y’imyaka 20 na 25 ku byaha bikomeye.

Gusambanya umwana

Iki cyaha gikomeje gukaza umurego kuko nko mu mwaka w’ubucamanza ushize hakozwe dosiye 4933 z’abakurikiranyweho icyo cyaha.

Cyakurikiranyweho abantu bo mu byiciro bitandukanye barimo abafite hagati y’imyaka 14 na 17 bangana na 458, abafite imyaka hagati ya 18 na 30 bangana na 2753, abafite imyaka 31 na 40 ni 905 naho abafite hagati y’imyaka 41 na 50 bari 324 bagizwe na 6,9%.

Kuri iki cyaha kandi hakurikiranwe abantu bafite hagati y’imyaka 51 na 60 bangana na 146 bagize 3,1%, abafite hagati y’imyaka 61 na 70 ni 70 n’abafite hagati y’imyaka 71 bangana na 31.

Gukoresha ibikangisho

Icyaha cyo gukoresha ibikangisho na cyo kiri mu byagaragaye cyane mu nkiko z’u Rwanda mu 2023 kuko hagaragaye dosiye 4679 z’abarezwe.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko kigize 6% by’amadosiye yose yakurikiranwe kandi urubyiruko ni rwo ruza imbere kuko rugize 34,8% by’abagikurikiranweho bose.

Itegeko riteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Icyaha cy’ubuhemu

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe amadosiye 5.238 y’abakurikiranweho icyaha cy’ubuhemu arimo abantu barenga 5800.

Dosiye zaregewe urukiko muri zo ni 3605 zatumye bikigira icyaha cya karindwi cyiganje cyane mu byaha mu Rwanda.

Itegeko rivuga ko umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe akacyigarurira akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu aba akoze icyaha cy’ubuhemu.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe

Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Iki cyaha kiri no mu bihangayikishije kuko gikorerwa mu muryango, ibintu bituma amakimbirane akomeza kuba urudaca ndetse bikaba n’intandaro zo kwiyongera kwa gatanya hagati y’abashakanye.

Mu 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zaciye imanza ku birego byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye zigera ku 3.356.

Ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho

Icyaha cy’Ubujura gikomeje gukwira mu nkiko z’u Rwanda kandi mu bwoko bunyuranye kuko abagikurikiranweho mu Rwanda muri 2022/2023 biyongereye.

Inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 3257 y’abakurikiranweho icyo cyaha, byumvikane ko umubare w’abakoze ubujura ugenda wiyongera ushyizemo n’abakoze ubundi bujura burimo ubworoheje, ubuciye icyuho n’ubundi.

Muri uyu mwaka w’ubucamanza wa 2022/2023 inkiko zose muri rusange zaciye imanza 98.176 zingana na 87% harimo izaburanishijwe mu mizi zingana na 77.375 n’imanza 20.801 zaciwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ibyaha 10 byiganje mu nkiko z'u Rwanda biyobowe no gukubita no gukomeretsa
Inkiko zisumbuye ni zo zakiriye imanza nyinshi mu mwaka wa 2022/2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages