00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha by’ihohotera byiyongereye ku kigero cya 19.6 % mu 2020

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 April 2021 saa 01:17
Yasuwe :

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane yo mu ngo byiyongereye ku kigero cya 19,62% mu mwaka 2020.

Ibi byaha bituruka ku gushyamira kw’abagize umuryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gufata abana ku ngufu byavuye ku byaha 9064 muri 2019 bigera ku 10,842 umwaka ushize.

Mu byaha byo kwicwa n’uwo mwashakanye, wabyaye cyangwa uwo mu muryango hagaragaye abantu 154.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko ko umuryango wakabaye ishema ry’abawugize aho guhindukira ngo basubiranemo.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri iyo Minisiteri, Mireille Batamuliza yabwiye IGIHE ko kudahuza bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana.

Ati “Kudahuza ntibyakabaye intandaro yo gushyamirana. Buri wese mu bagize umuryango, yihariye ubudasa mu miterere ye, mu mitekerereze ndetse no mikorere, bitewe n’amateka yanyuzemo. Uko yumva ibintu, ntibisobanuye ko ari byo byo cyangwa ko ari ihame. Ni byiza kuganira no kumva ko abandi bagira ibitekerezo byiza kandi byubaka.”

Batamuliza yahwituye Abanyarwanda abibutsa ko bakwiye kubahana no kumva ko bahuje icyerekezo cyo guteza imbere umuryango ndetse no kwikemurira ibibazo.

Yavuze ko amakimbirane nk’ayo adakwiye mu muryango bitewe n’uko agira ingaruka ku muryango no ku Gihugu kuko akenshi atwara ubuzima bw’abantu cyangwa abandi bakavutswa uburenganzira bwabo.

Yagize ati “ Igihe hatangiye kuzamo imico yo gukubita no gukomeretsa, akenshi biba byarenze, ni byiza kwiyambaza izindi nzego zabafasha kuko gukubita no gukomeretsa, kwica, ihohoterwa iryo ari ryo ryose ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ni byiza kubyirinda, iyo bibaye uwabikoze agahanwa.”

Raporo ya RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2020 hagaragaye ibyaha bifitanye isano n’ihohotera 10842, harimo ibyo gusambanya abana 4054, abantu 86 bishwe nabo bashakanye, 48 biyiciye abo babyaye n’abantu 803 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ingaruka ku Gihugu

Ntabwo abantu bakunze kumva ko amakimbirane mu muryango agira ingaruka ku gihugu muri rusange. Batamuliza yavuze ko iyo amakimbirane ateza igihombo gikomeye ku gihugu kirimo no kubura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Gushyamirana bijyana n’ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa ku gitsina, iribabaza umutima, biganisha ku rupfu. Igihugu gitakaza imbaraga z’abagituye, umusaruro ukagabanuka kuko umwanya wo gukora ugenda uba muke, kandi n’umusaruro ku bantu baba mu makimbirane uba uri hasi. Ibi rero bikagira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abenegihugu.”

Yavuze ko ihohotera n’iyi ridateye urupfu, umwanya uwahohotewe amara kwa muganga, kuba uwakoze icyaha akurikiranwa n’ibindi byose ari igihombo.

Aha yatanze urugero rw’umuntu wakubiswe n’umugabo cyangwa umugore akamukomeretsa cyane, bimusaba gusiba akazi kari kumuha ibitunga umuryango we, akajya kwa muganga akamaramo iminsi runaka ari kwitabwaho, ubwo niba afite abana bato yitaho, uburere bwabo buba burimo gusubira inyuma;

Hari ubwo biba ngombwa ko uwakoze icyaha afungwa. Niba uwakubiswe apfuye, abo bana baba batangiye ubuzima bwo kwirera cyangwa bakarererwa mu miryango, abenshi batanayifite.

Ati “ Aha hose iyo atishyuye, ni Leta yishyura. Birumvikana ko ingaruka ku bukungu no mu mibereho myiza y’abanyagihugu ari byinshi.”

Inzego zitandukanye zigaragaza ko ibyaha by'ihohotera bigira ingaruka ku muryango n'igihugu muri rusange (Ifoto: National Media Group)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages