00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha bya Ngirumpatse wayoboraga MRND ntibyakwitirirwa Chorale de Kigali- Min Nsengimana

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 October 2014 saa 10:18
Yasuwe :

Chorale de Kigali si yo yatumye Matayo Ngirumpatse wayibayemo igihe kinini, kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, niyo mpamvu ibyo yakoze biri ku mutwe we, bidakwiriye kuyitirirwa.
Matayo Ngirumpatse yari Perezida w’Ishyaka MRND ryari ku butegetsi, ari naryo rivugwaho kuba ryari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Tariki 11 Ukwakira 2014, Chorale de Kigali yakoze igitaramo cyo gushimisha abakunzi bayo kitabirwa (…)

Chorale de Kigali izwiho ubuhanga buhambaye mu ndirimbo za Kiriziya Gatolika

Chorale de Kigali si yo yatumye Matayo Ngirumpatse wayibayemo igihe kinini, kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, niyo mpamvu ibyo yakoze biri ku mutwe we, bidakwiriye kuyitirirwa.

Matayo Ngirumpatse yari Perezida w’Ishyaka MRND ryari ku butegetsi, ari naryo rivugwaho kuba ryari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Tariki 11 Ukwakira 2014, Chorale de Kigali yakoze igitaramo cyo gushimisha abakunzi bayo kitabirwa n’abantu b’ingeri zose barimo n’abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi bayobozi muri leta batandukanye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert wari witabiriye iki gitaramo yashimye umusanzu w’iyi korali mu kubaka u Rwanda ubinyujije mu butumwa itambutsa mu ndirimbo. Urugero ni ubugaragara mu ndirimbo yahimbiwe Umunyarwanda iyi korali yaririmbye binogeye amatwi ‘Kana k’iwacu’ ivuga uburyo umwana w’i Rwanda yakwitabwaho nawe akitwara neza ngo azagirire igihugu akamaro.

Minisitiri Nsengimana yitabiriye igitaramo agira n'ubutumwa atanga

Minisitiri Nsengimana yagize ati « Korali ya Kigali ntivutse uyu munsi ifite amateka. Njyewe ubwanjye nkura narayumvaga (…), amateka igihugu cyanyuzemo nayo yayanyuzemo. Mu mateka ya harimo umugabo bita Matayo Ngirumpatse akaba afite indirimbo nziza n’ubungubu abantu bumva ariko murabyibuka ejo bundi muri ICTR (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda), mu bujurire ari narwo rwa nyuma yakatiwe gufungwa burundu. Iyi korali yigeze kuba iye mu gihe cye ariko ubu ni iy’abahari. »

Minisitiri Nsengimana yakomeje avuga ko ibyo yakoze biri ku mutwe we bitari kuri iyi korali asaba ko nta muntu wabyitiranya, ahubwo ari amateka akwiye kuvugwa kuko ikitavuzwe ngo kivanweho kigumaho.

Ku bikekwa kuri Kizito wabaye muri iyi korali, Nsengimana yavuze ko ibyaha akurikiranweho abaye yarabikoze ntaho byaba bihuriye n’iyi korali.

Yasoje ayisaba gukomeza kuba korali ijyana n’igihe ifite amateka asobanutse. Aya mateka kandi ngo yagombye kujyana n’isura nshya (chapter, chapitre), igatera intambwe igana imbere.

Ubuyobozi n’abagize iyi korali bemera ko Ngirumpatse yayifashije kugera kuri byinshi birimo guhimba indirimbo nziza kandi nyinshi zikoreshwa nayo no muri korali zitandukanye hirya no hino muri Kiliziya no kubasigira ubuhanga bukomeye ngo bagikoresha.

Kizito Mihigo ugifatwa nk’umwere ariko wafashwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha birimo ibyo kugambanira igihugu nawe yabaye muri iyi korali.

Ubuyobozi bw’iyi korali nabwo bwunga mu rya Minisitiri Nsengimana ko ibyaha ari gatozi ku muntu.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966 yanditse amateka akomeye mu muziki wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda. Yashinzwe na Iyamuremye Saulve na Prof Muswahili Paulin. Matayo Ngirumpatse yayiririmbyemo aranayiyobora.

Bamwe mu bagore n'abakobwa baririmba muri Chorale de Kigali
Bamwe mu nshuti za Chorale de Kigali bitabiriye igitaramo
Mu majwi meza azira amakara, Chorale de Kigali yaririmbanye ubuhanga isanzwe izwiho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages