00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyakorewe Abatutsi mu 1994 byarijije Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 17 April 2015 saa 06:52
Yasuwe :

Erica Barks-Ruggles, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, yananiwe kwihanganira ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi by’umwihariko abana bato muri Jenoside yo muri Mata 1994, maze araturika ararira ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kuwa 17 Mata 2015.

Ambasaderi Erica Barks-Ruggles wari kumnwe n’abakozi b’iyi Ambasade ku rwibutso rwa Gisozi basobanuriwe amateka y’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside, uburyo yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo.

Bakomeje batemberezwa Urwibutso rwa Gisozi banasobanurirwa amatega yihariye buri gice kigaragaza, maze bageze mu gice cyagenewe kugaragaza Jenoside yakorewe abana, Ambasaderi Erica Barks-Ruggles ntiyashoboye kwihangana, ndetse anananirwa kigira icyo atangaza ahubwo araturika ararira kubera ibyo yabonye bigaragaza ubugome ndenga kamere bw’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu magambo macye yabashije kuvuga yagize ati:’’Ibyabaye mu Rwanda ntibizongere kuba ukundi aho ari ho hose ku Isi.’’

Ambasaderi wa Amerika n'abo bafatanya guhagararira igihugu cya bo mu Rwanda bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abantu basaga 250 000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Imfubyi abahoze bakora muri Ambasade ya USA basize zirayishima ububyeyi bwiza

Simbi Orgene wari ufite umubyeyi wakoraga muri iyi Ambasade akaza guhitanwa na Jenoside, yashimiye uburyo ikomeje kubaba hafi, ikanakomeza guha agaciro abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati:’’Iki gikorwa ni cyiza, kubona Ambasade ya Amerika mu Rwanda ifite n’abakozi benshi b’abanyamahanga, ifata umwanya wayo ikifatanya natwe mu kwibuka ababyeyi bacu. biradukomeza tukumva ko n’ubwo twabuze abacu hari abantu badukunda.’’

Rurangwa Joseph umukozi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda yasobanuye ko kugeza ubu hari abakozi 4 b’iyi ambasade batasize umuntu n’umwe.

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abana 22 babuze ababyeyi bakoraga muri iyi Ambasade ubu bamwe nyuma yo kuminuza berekeje hanze abandi bari gusoza amashuri muri kaminuza zitandukanye.

Ambasade ikaba yizeza aba bana ubufatanye bwa hafi nk’uko na bo ubwabo bagaragaza inyota yo kugera ikirenge mu cy’ababyeyi babo bambuwe ubuzima muri Mata 1994.

Mu 2005 iyi Ambasade yatangije ikigega cyunganira aba bana mu mu myigire yabo cyitwa Genocide Orphans Fund (GOF).

Simbi Orgene na Nshuti Christian ni bamwe mu bana basizwe n'abari abakozi ba Ambasade ya USA bazize jenoside
Urutonde rw'abari anakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Twitter: @Rutikanga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages