Ubu butumwa Minisitiri Dr. Musafiri yabutanze mu muhango wo gusoza inama y’iminsi ibiri yahuzaga abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri za kaminuza zose zo mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe FAGER (Forum des Associations Générale des Etudiants), bahabwaga inyigisho zirebana n’imiyoborere myiza nk’abayobozi ba none n’ejo hazaza.
Minisitiri Musafiri yasabye urubyiruko gufata urugero ku rubyiruko rwatanze ikiguzi kiruta ibindi kugira ngo igihugu kibe kimeze uko urw’ubu rukibona uyu munsi, aho yarubwiye ko ibikorwa byagezweho atari ibya kera, ahubwo bikozwe mu gihe gito kubera ubushake bwa politiki.
Yagize ati:”…ibihe binyuranye igihugu cyacu cyanyuzemo mwese murabizi, ibikorwa binyuranye mubona mugomba kubibungabunga kuko intore nziza ari imenya gusigasira ibyagezweho…Ibyo tubona rero ntabwo byapfuye kwizana gusa, byakozwe mu gihe kitarenze imyaka 21 kandi bikorwa n’urubyiruko rwatanze ikiguzi cy’ikirenga…”.
Minisitiri Musafiri yashimye abo bayobozi bahagarariye abandi ibyo bakora ariko abaha inshingano ikomeye yo kumenya gushyira mu bikorwa izi nyigisho zirebana n’imiyoborere myiza bongerewe.
Mu biganiro aba bayobozi bahawe harimo uruhare rwabo mu kubaka igihugu binyuze mu miyoborere myiza, uburyo bwo kubungabunga ibyagezweho n’umushinga urebana n’itangwa ry’inguzanyo ku banyeshuri biga mu mashuri makuru.
Longin Gatanazi, umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda yatangaje ko bishimiye ibiganiro bahawe aho yagarutse cyane ku ikemuka ry’ikibazo cy’amafaranga yahabwaga abanyeshuri mu buryo bw’inguzanyo agiye kujya anyuzwa muri BRD aho nta kirarane kizongera kubaho mu gihe ubu buryo buzaba butangiye kujya mu bikorwa mu mwaka w’amashuri utaha.
Minisitiri Musafiri akaba yagaragaje inyota yo kuganira n’abanyeshuri aho yasabye ko bamutegurira igihe kirambuye cyo kuvugana na bo kuri gahunda zireba uburezi bw’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO