00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyangijwe n’umutingito mu Rwanda byamenyekanye

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 7 August 2015 saa 05:03
Yasuwe :

Umutingito wo mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2015, wari ku kigereranyo cya 5,8 (Magnitude) wakomerekeje abana bane usenya inzu esheshatu.

Nk’uko bitangazwa na Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza, abana bane barakomeretse, inzu 6 zirangirika mu gihugu hose mu Rwanda.

MIDIMAR ibitangaza ngo uturere twibasiwe n’uwo mutingito ari umunani, utwinshi tukaba ari utwo mu Ntara y’Iburengerazuba nka Rutsiro, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi.

Mu gitondo cy’uyu wa 7 Kanama, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa Lambert Mende yatangaje ko uwo mutingito wangije byinshi ndetse uhitana abana babiri muri icyo gihugu.

Umutingito ukomeye mu Rwanda wangije ibintu byinshi waherukaga kuba mu Rwanda ku itariki ya 3 Gahsyantare 2008, aho wibasiye cyane uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ugahitana abantu 38.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages