Uyu mugabo ni umwe muri 23 bahawe ubwenegihugu kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro ndetse ugakurikirwa n’abayobozi batandukanye barimo n’abakozi b’urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.

Ntibisanzwe ko abahawe ubwenegihugu bakunze gusabwa n’amarangamutima agaragarira buri wese ariko kuri uyu mugabo binagaragara ko akuze yabishimangiye akiri mu cyumba yarahiriyemo.

Akimara kurahira no guhabwa Ubwenegihugu yabaye nk’unsubira mu byicaro yarimo ariko abanza aca bugufi, arapfukama yubama hasi, yongera kureba mu kirere arambuye amaboko mu buryo bwo gushima Imana.

Ni ibintu biryoheye amaso kubona umuntu nk’uwo yishimira bikomeye kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ubusanzwe iyo abantu bahabwa ubwenegihugu babanza gukora indahiro ndetse uyu mugabo yatunguranye ubwo yisomeraga indahiro ye yanditse mu Kinyarwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yabwiye IGIHE ko yabonye uwo mugabo yatwawe n’amarangamutima ndetse anamuganiriza by’akanya gato amubwira akari ku mutima n’impamvu yo gupfukama kwe.

Ati “Nkurikije uko nabibonye n’ibyo twaganiriye ngo byatewe no kuba u Rwanda rumuhaye ubwenegihugu kandi yibwiraga ko bizatwara inzira nyinshi. Tuganira we yambwiye ko yatekerezaga ko bitoroshye kuba yabona ubwenegihugu kuko hari n’ubwo ibindi bihugu bidapfa kubutanga ku bantu bakuze ariko ngo yatunguwe n’uko u Rwanda rwabumuhaye ndetse mu buryo butatinze.”

Yakomeje ati “Nubwo twamaranye umwanya muto biriya byaturutse ku kuba azi ko ko kubona ubwenegihugu bitoroshye ariko kuba u Rwanda rwita kuri buri wese, ngo yatekerezaga ko bitashobokaga kububona.”

Uyu mugabo yavukiye mu Rwanda mu 1952 ku babyeyi bakoraga ubucuruzi, avukira mu Karere ka Rwamagana ndetse anakurira mu Rwanda.

Yahawe ubwenegihugu bishingiye ku mpamvu y’uko yashyingiranwe n’umunyarwandakazi nubwo yavukiye mu Rwanda.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu usabe guhabwa ubwenegihugu ashingiye ku kuba yaravukiye mu Rwanda bisaba ko ababyeyi be baba baratuye mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko bityo kuri Muhemedi byari bigoye kuko bitagaragazwa mu by’ukuri.

Ubusanzwe itegeko riteganya impamvu 11 zishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

Zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana utoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Ibyishimo byamurenze arapfukama ashima Imana
Ibyishimo byamurenze arapfukama ashima Imana
Yahisemo kubama  nk'uburyo bwo kugaragaza amarangamutima
Yahisemo kubama nk'uburyo bwo kugaragaza amarangamutima
Uyu mugabo yanejejwe no kuba abonye ubwenegihugu mu gihe yumvaga ko bitari gushoboka
Uyu mugabo yanejejwe no kuba abonye ubwenegihugu mu gihe yumvaga ko bitari gushoboka
Ubwo yasomaga indahiro ye mu Kinyarwanda
Ubwo yasomaga indahiro ye mu Kinyarwanda