00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa kabiri tariki ya 14/04/2015

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 April 2015 saa 03:56
Yasuwe :

Kuwa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama yo ku wa 20 Werurwe 2015 imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imirongo migari y’ingengo y’imari ya Leta 2015/2016- 2017/2018 irayemeza.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bo muri Kaminuza n’Amashuri Makuru bya Leta.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo Ngarukagihe ikomatanyije: iya 7, iya 8 n’iya 9 y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa Abagore.

5. Inama y’Abaminisitiri yemereye Leta ya Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ibibanza byo kubakamo Ambasade z’ibyo bihugu mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ikibanza cya Leta y’u Rwanda giherereye hafi y’umuhanda w’amakamyo ugana ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu cyubakwamo ibigega by’ububiko bw’Ibicuruzwa binyura muri gasutamo n’inyubako z’amasoko yambukiranya umupaka.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rigena imirongo ngenderwaho ikurikizwa mu micungire y’amasezerano Umuyobozi yakoze mbere yo gushyirwa mu mirirmo ya Politiki.

Iteka rya Perezida rishyiraho amategeko ngengamikorere y’Urwego rw’Umuvunyi.

Iteka rya Perezida rishyiraho abagize Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano ya Bamako yo kuwa 30 Mutarama 1991 abuza kuzana imyanda ihumanya muri Afurika kandi agamije kugenzura itwarwa ryayo mu bihugu n’uburyo imyanda ihumanya ituruka ku bikorerwa muri Afurika yacungwa neza.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta Ikibanza numero 804, kiri mu Kagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, rikagishyira mu mutungo bwite wayo, kigahabwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rushinzwe kureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, rikanagena icyiciro cyacyo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana GATWAZA William, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubutabera, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu UMULISA Jeanne d’Arc, wari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUTAREMARA Beera Vincent, wari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi no Kongerera Ubushobozi Amakoperative mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu Rwanda, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Iteka rya Minisitiri rigena uko ibikorwa byo kurinda umutekano by’ibigo by’abikorera bitanga serivisi zo gucunga umutekano bishyirwa mu bikorwa.

Iteka rya Minisitiri rigena amasaha y’akazi mu cyumweru mu nzego z’Ubutegetsi bwa Leta n’uburyo yubahirizwa.

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bagengwa n’amasezerano mu nzego z’imirimo ya Leta.

Iteka rya Minisitiri ryemerera "University of Global Health Equity" (UGHE) gutangira gukora.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza akurikira:

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ashyiraho Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF), akanagena Inshingano, Imiterere n’Imikorere byaryo.

Amabwiriza ya Minisitiri ahindura kandi yuzuza Amabwiriza ya Minisitiri No 612/08.11 yo kuwa 16/04/2014 ashyiraho uburyo bwo gutegura amasezerano, kuyumvikanaho, kuyasabaho ibitekerezo no kuyacunga.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

Bwana PARK YONG-MIN, wa Repubulika ya Koreya, afite icyicaro i Kigali;
Bwana MOGENS PEDERSEN, w’Igihugu cya Danemark, afite icyicaro i Kampala;
Bwana PAVEL REZAC, wa Repubulika ya Czech, afite icyicaro i Nairobi.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana HASSENA OULD ELY ahagararira inyungu z’u Rwanda i Nouackchott, mu Gihugu cya Mauritania, ku rwego rwa Honorary Counsel.

11. Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abakozi muri za Ambasade z’u Rwanda ku buryo bukurikira:

Madamu Yasmin D. Amri-Sued, Umujyanama wa kabiri i Abu Dhabi;
Bwana Moustapha SIBOMANA, Umujyanama wa kabiri i Abu Dhabi;
Bwana Denis RURANGA, Umunyamabanga wa mbere, i Abu Dhabi;
Bwana Franco NKURIYINGOMA, Umunyamabanga wa mbere, Abuja;
Madamu Clementine UWAMUGUHA, Umujyanama wa kabiri, i Addis Abeba;
Bwana Jean Marie Vianney NKURAYIJA, Umujyanama wa kabiri, Addis Abeba;
Madamu Grace NYINAWUMUNTU, Umujyanama wa kabiri, i Addis Abeba;
Bwana Joel UWIZEYE, Umunyamabanga wa mbere, Ankara;
Bwana BUREGEYA Augustin, Umunyamabanga wa mbere, i Beijing;
Bwana Benedicto NSHIMIYIMANA, Umujyanama wa mbere, i Berlin;
Madamu UMULISA Claudette, Umunyamabanga wa mbere, i Berlin;
Bwana Casimir NTEZIRYIMANA, Umujyanama wa mbere, i Brazzaville;
Bwana Wilson RWIGAMBA, Umujyanama wa kabiri, i Brazzaville;
Madamu Athena R. RUBAYI, Umujyanama wa kabiri, i Brazzaville;
Bwana Gustave NTWARAMUHETO, Umujyamabanga wa wa mbere, i Buruseli;
Bwana NTIBITURA John Bosco, Umunyamabanga wa mbere, i Buruseli;
BWANA MUNYESHYAKA Fidele, Umunyamabanga wa mbere, i Bujumbura;
Madamu Yvette RUGASAGUHUNGA, Umujyanama wa kabiri, i Dakar;
Bwana GACINYA Vincent, Umunyamabanga wa mbere, i Dakar;
Bwana MUGABUTSINZE Issa, Umunyamabanga wa mbere, i Dar es Salaam;
Bwana James NGANGO, Umujyanama wa mbere, i Geneve;
Madamu NZABAHIMANA Eliane, Umunyamabanga wa mbere, i Geneve;
Bwana Fidelis MIRONKO, Umujyanama wa mbere, i London;
Bwana Isaie BAGABO, Umujyanama wa kabiri, i Luanda;
Bwana MASENGESHO Sam, Umunyamabanga wa mbere, i Luanda;
Bwana Abel BUHUNGU, Umujyanama wa mbere, i Lusaka;
Bwana Michel MAKUZA, Umujyanama wa mbere, i Lusaka;
Bwana NSENGIYUMVA Vincent, Umunyamabanga wa mbere, i Lusaka;
Capt. MUCYO Noel, Umujyanama wa mbere, i Kampala;
Bwana HABINEZA Olivier, Umunyamabanga wa mbere, i Kinshasa;
Madamu Glory MBABAZI, Umujyanama wa kabiri, i Nairobi;
Bwana Kim KAMASA, Umunyamabanga wa mbere, i Nairobi;
Bwana MUNEZA Yves, Umunyamabanga wa mbere, i Paris;
Bwana MWEPESI Emile, Umujyanama wa kabiri, i New Delhi;
Madamu BYAJE KARURETWA Jeanne d’Arc, Minister Counsellor, i New York;
Bwana Sana MABONEZA, Umujyanama wa mbere, i New York;
Bwana Emmanuel NIBISHAKA, Umujyanama wa mbere, i New York;
Madamu Chantal UWIZERA, Umujyanama wa kabiri, i New York;
Madamu Aline MUKASHYAKA, Umujyanama wa kabiri, i New York;
Madamu NZAMUYE Jeannette, Administrative Attaché, i New York;
Bwana Claude GANZA KANYANDUGA, Umujyanama wa mbere, i Seoul;
Bwana UWIZEYE Michel, Umunyamabanga wa mbere, i Seoul;
Bwana MURARA Richard, Umunyamabanga wa mbere, i Stockholm;
Bwana Robert KAYINAMURA, Umujyanama wa mbere, i La Haye;
Bwana NDAHIRO Herbert, Umunyamabanga wa mbere, i La Haye;
Bwana NIYIRORA GASHEGU, Umunyamabanga wa mbere, i Tel Aviv;
Bwana Eric RUBAYITA, Umujyanama wa mbere, i Tokyo.
Bwana Lawrence MANZI, Umujyanama wa mbere, i Washington, DC;
Bwana KAYIJUKA Frank, Umujyanama wa mbere, i Washington, DC;
Bwana Francis BUKUZAGARA, Umujyanama wa kabiri, i Washington, DC.

12. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

* Muri MIFOTRA

Madamu URUKUNDO Charlotte: Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi.

* Muri MINEAC

Bwana HODARI Jacob: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi, ikurikirana n’isuzumabikorwa;

* Muri MININFRA

Bwana MANZI John: Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi

* Mu Bushinjacyaha Bukuru

Bwana NZIBAZA Evariste: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga.

Bwana INGABIRE Dieudonné: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi, ikurikirana n’isuzumabikorwa

Madamu INGABIRE Annette: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangwa ry’icyemezo cyo kuba warafunzwe cyangwa utarafunzwe.

* Mu Kigega cyihariye cy’Ingoboka

Bwana BUKURU Joseph: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari.
* Muri Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu

Madamu URAYENEZA Françine: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari.

13. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga ugamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ku nkunga ingana na miliyoni magana atanu z’Amadolari ya Amerika (500.000.000 USD) yatanzwe na Foundation Howard Buffet.

b) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 23 Mata 2015, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ubwitabire bw’abakobwa mu gukoresha ikoranabuhanga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: Umukobwa, Umugore mu guhanga ibikorwa bishya. Mu bikorwa bizaranga uyu munsi harimo gahunda ihuriweho na Miss Geek n’Imbuto Foundation mu gushishikariza abakobwa kwitabira kwiga amasomo y’imibare, ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro.

c) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko Amarushanwa y’amajonjora yo guhatanira itike yo kuzitabira Imikino Olempike yo mu mwaka wa 2016 iteye:

Ku itariki ya 25 Mata 2015, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 23 izakina umukino ubanza n’Ikipe y’Igihugu cya Somalia. Uwo mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Volleyball: kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 5 Gicurasi 2015, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Volleyball rizakira irushanwa ry’Akarere ka 5 mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzitabira Imikino Nyafurika izabera mu gihugu cya Congo guhera ku itariki ya 4 kugeza ku ya 19 Nzeri 2015, ku makipe makuru y’ibihugu y’abagabo. Iryo rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bikurikira: Burundi, Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Imikino Nyafurika ya "Mountain Bike": kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2015, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda rizakira Imikino Nyafurika "Mountain Bike". Iryo rushanwa rizabera mu Karere ka Musanze, kugeza ubu hakaba hamaze kwiyandikisha ibihugu bikurikira: Misiri, Kenya, Lesotho, Mauritius, Namibia, Afurika y’Epfo, Zimbabwe n’u Rwanda;

Inama y’Akarere ka 4 ka Siporo muri Afurika yunze Ubumwe: kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2015, u Rwanda ruzakira inama y’Akarere ka 4 ka Siporo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, ariko karere u Rwanda rubarizwamo.

Amarushanwa y’Akarere ka 5 / mu Mukino w’intoki /Basket ku batarengeje imyaka 16: kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2015, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball rizakira Imikino y’Akarere ka 5 izahuza amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 16 b’abahungu n’abakobwa, izabera muri Mali ku bahungu, no muri Madagasacar ku bakobwa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .