00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiciro by’ubudehe byari byateje impagaragara byatangiye kuvugururwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 February 2015 saa 09:14
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yatangiye kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ku nshuro ya kabiri ku wa mbere ku ya 2 Gashyantare 2015 nyuma y’uko ibyahozeho, bivugishije abaturage menshi ndetse hakabaho kwitana ba mwana hagati yabo n’abayobozi.
Icyiciro cya kabiri cyo kuvugururwa ibyiciro by’ubudehe cyatangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka mu karere ka Gakenke.
Minisitiri Kaboneka yasabye Abanyarwanda kuzarangwa n’ubunyangamugayo muri icyo gikorwa.
Ati “Baturage b’ Akarere ka (…)

Leta y’u Rwanda yatangiye kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ku nshuro ya kabiri ku wa mbere ku ya 2 Gashyantare 2015 nyuma y’uko ibyahozeho, bivugishije abaturage menshi ndetse hakabaho kwitana ba mwana hagati yabo n’abayobozi.

Icyiciro cya kabiri cyo kuvugururwa ibyiciro by’ubudehe cyatangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka mu karere ka Gakenke.

Minisitiri Kaboneka yasabye Abanyarwanda kuzarangwa n’ubunyangamugayo muri icyo gikorwa.

Ati “Baturage b’ Akarere ka Gakenke ariko by’umwihariko n’ Abanyarwanda bose muri rusange , nagira ngo muzagaragaze ubutwari (…)murwanya amarangamutima, , muvugisha ukuri, muharanira yuko iki gikorwa gikorwa neza kugira ngo gishobore kudufasha nk’ Abanyarwanda nk’ Igihugu, dukomeze kuba ku isonga ku Isi yose mu rwego rwo guharanira kwikura mu bukene.”

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Kaboneka Francis

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) cyatangaje ko ibi byiciro bishya bigamije gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara mbere.

Umuyobozi wa LODA, Nkunda Laetitia, yavuze ko igihe kigeze ngo hakosorwe amakuru yagiye agaragara kuva iyi gahunda yatangira harimo n’inyito zitaboneye zitajyanye n’imibereho mishya y’Abanyarwanda.

Ivugururwa ry’ibi byiciro kandi tirigamije kugena abaturage bazafashwa ahubwo rigamije gufasha leta mu igenamigambi ryayo.

Urugero rutangwa ni mu gihe hagiye gutangwa inka muri gahunda ya “Girinka”; iyi nka ngo ishobora kudahabwa uri mu cyiciro cya mbere kuko nta butaka afite bwo guhingaho ubwatsi.

Amakuru azajya akenerwa muri iyi gahunda azajya abazwa akanama gashinzwe gucunga ibi byiciro kagizwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubukungu n’Imari n’ikigo LODA.

Ibyiciro bisanzwe ari bine byashyizweho mu mwaka wa 2011 bizavugururwamo bine, ntihazongera kugaragaramo amazina abaturage banze bivuye inyuma yarimo abahanya n’ayandi bavugaga ko asa n’ibitutsi.

Icyiciro cya mbere kizajyamo udafite namba, icya kabiri kijyemo umuntu ushobora guca inshuro, icya gatatu ni icy’umuryango urimo ukorera Leta hagati y’umugore n’umugabo, abarimu abikorera n’abahinzi n’ababorozi basagurira amasoko.

Icyiciro cya kane kirimo abishoboye nk’abacuruzi bakomeye, abanyenganda, n’abayobozi guhera mu rwego rw’abayobozi bakuru muri za Minisiteri kuzamuka.

Igikorwa cy’igerageza mu gushyira abaturage mu byiciro cyatangiye bwa mbere hagati mu mwaka wa 2014, mu turere dutanu twatoranyijwe igerageza rirangira abaturage bagitaka gushyirwa mu byiciro babona bitabakwiye.

Gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro yatangiye mu mwaka wa 2001 mu Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages