00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyifuzo by’abamotari kuri gahunda yo kugena ibiciro by’ingendo za moto

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 October 2018 saa 10:05
Yasuwe :

Abamotori bafatiye runini urwego rw’ubwikorezi, kuko uretse kuba bitabazwa mu gihe umugenzi ashaka kwihuta cyangwa agiye aho atazi, moto ibasha kugera aho imodoka itagera.

Uyu murimo ukorwa n’abasaga ibihumbi 20 mu Mujyi wa Kigali. Bimenyerewe ko umugenzi n’umumotari bumvikana igiciro, ariko mu munsi iri imbere, umwanya bata bumvikana ntuzongera kubaho.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko ruri gukora inyigo izagenderwaho mu gushyiraho ibiciro byo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu gihugu.

RURA yavuze ko iyo nyingo ishobora kuzoroshywa n’ikoranabuhanga rya Yego Moto aho abagenzi bishyura amafaranga 300 Frw ku bilometero bibiri bya mbere, byarenga bakabarirwa 110 Frw kuri buri kilometero cyiyongereyeho.

Umuvugizi wa RURA, Anthonny Kulamba, yabwiye IGIHE ko iyo nyigo nshya igikorwa, nirangira bazatangaza ibyayivuyemo.

IGIHE yaganiriye n’abamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batarumva neza uburyo bizakorwa kuko nta byerekezo bizwi bagira.

Utazirubanda Elia, yavuze ko ‘mu kugena ibyo biciro, bazareba no ku giciro cya Lisansi. Nk’ubu igura 1090Frw, nabo bagomba gushyiraho ibyo biciro bakurikije uko tuyigura’.

Mugenzi we yavuze ko ‘Bagomba kubanza kureba kilometero moto yagenda yanyoye litiro imwe ya lisansi, bakareba imisoro dutanga, n’icyo umuntu akwiye kunguka’.

IGIHE yaganiriye n’abamotari 12 bakorera muri Kigali, bagaragaza ko kugira ngo babashe kubona amafaranga atunga imiryango yabo n’ayo kwishyura moto (abakoresha izitari izabo), ibiciro byagenwa hakurikijwe kilometero moto yagenda yanyoye Litiro ya Lisansi.

Ku cyerekezo cya Nyabugogo (gare)-Remera (gare), abamotari bavuga nibura igiciro cyaba hagati ya 1000-1300Frw. Ngo agiye munsi ya 1000 Frw, bishobora kubateza igihombo.

Ku cyerekezo Nyabugogo (gare)-Nyamirambo (ku rya nyuma), abaganiriye na IGIHE bagaragaza ko igiciro cyashyirwa hagati ya 600-800 Frw naho mu Mujyi rwagati-Nyamirambo, bahuriza kuri 500-600Frw.

Ku cyerekezo mu Mujyi hagati- Nyabugogo (gare), bose bahurije kuri 400 Frw naho kuva kuri Stade Amahoro kugera Nyabugogo (gare), abenshi bavuga hagati ya 1000-1200Frw.

Mu mujyi hagati-Kanombe (Airport), bifuje ko yashyirwa ku 1300-1500Frw, Remera gare-Kabuga, bavuze hagati ya 1000-1200Frw naho Nyabugogo gare-Rwamagana gare, bavuze hagati ya 7000-10000Frw.

Mu Mujyi hagati-Nyamata (gare), bagaragaza ko igiciro kiboneye cyaba hagati ya 3500-4500Frw, naho Remera-Nyamata(gare), akaba 600 na 800 Frw.

Urebye, ibyifuzo byabo, usanga amafaranga bifuza ko bitajya munsi, ayingayinga ayo basanzwe baca abagenzi mu gihe bumvikanye, uretse ko bihindagurika.

Aba bamotari kandi bifuze ko 300 Frw, mubazi za ‘Yego Moto’ zica ku birometero bibiri bya mbere, ashyirwa kuri 400-500Frw kandi bose bakazikoresha, bigakumira abafata amafaranga make bashaka gutanguranwa abagenzi.

Bamwe mu bagenda kuri moto, babwiye IGIHE ko uburyo bwari busanzwe bwo kumvikana n’abamotari ntacyo butwaye ndetse ko gushyiraho ibidahinduka byagorana kuko ubusanzwe bayitega ibakuye cyangwa ibageza mu rugo, rimwe na rimwe nta byerekezo bihari bizwi.

Umwe yagize ati ‘ibya moto biragoye, keretse twa tumashini nitugumaho ariko ikilometero kikabarirwa amafaranga ari munsi y’ijana’.

Kugena ibiciro nk’ibi bimenyerwe ku ngendo zo mu modoka, aho bishyura bakoresheje amakarita y’urugendo ya Tap&Go. Byagabanyije umwanya, impaka n’intonganya hagati y’abagenzi n’abishyuzaga mu modoka.

Hari gahunda yo kugena ibiciro by'ingendo za moto mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages