Ubwo bizihizaga iyo sabukuru ku nshuro ya 38; kuri uyu wa Kane bagaragaje ibyifuzo bitandukanye byatuma uyu munsi ukomeye kuri bo urushaho kwihizwa neza mu bwisanzure nta mbogamizi.
Abaganiriye n’itangazamakuru bahuriza ku kongera ibikorwa remezo birimo amacumbi n’aho gufatira ifunguro.
Umunyarwanda uba muri USA, Iribagiza Immaculée, yavuze ko atajya asiba iminsi mikuru mitagatifu ibera i Kibeho ariko buri gihe we n’inshuti ze bazana bahura n’ikibazo cyo kubona aho bacumbika.
Ati “Twakwishimira ko i Kibeho hakubakwa amahoteli n’inzu zicumbikira abantu kuko nk’ubu mu minsi mikuru tugira ikibazo cyo kubona aho gucumbika.”
Iki kibazo cy’amacumbi cyagarutsweho na Mutezimana Emmanuel waturutse mu Karere ka Rulindo avuga no ku kijyanye n’amafunguro.
Yagize ati “Ubu nkatwe twaturutse mu Majyaruguru ariko twaraye hanze kuko twasanze amacumbi yashize. Ikindi kandi birakenewe ko aho gufatira amafunguro hongerwa abantu bakajya babona icyo kurya.”
Bamwe mu Bakirisitu Gatolika baza i Kibeho bavuga ko ingendo nyobokamana bakorera kuri ubwo butaka butagatifu ari ingenzi kuri bo kuko bibongerera ukwizera nk’abemera umubyeyi Bikira Mariya.
Siborurema Alphonse yagize ati “Impamvu dukora urugendo nyobokamana n’amaguru tukaza hano i Kibeho ni ukwitagatifuza, kwibabaza, akaba ari yo mpamvu tuza n’amaguru tuje hano ku butaka butagatifu.”
Naho Iribagiza Immaculée yavuze ko yazanye n’inshuti ze zivuye muri USA, Canada, Mexique no muri Singapore kandi badashobora gusiba na rimwe.
Ati “Urugendo rwo kuza i Kibeho ni ikintu gikomeye kuri njye; mbese numva naje iwacu; usibye ko n’ubundi naje iwacu mu Rwanda ariko naje kwa Mama, kwa Bikira Mariya kandi binsubizamo ukwizera bikanyongerera ukwemera.”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko ingendo nyobokamana zikorerwa i Kibeho ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’akarere, asaba abikorera kuhashora imari kuko hari amahirwe adasanzwe.
Ati “Ni ikintu gikomeye kuri twebwe iyo ubona abantu bangana gutya baza batugana ibyo turabyishimira. Ibyo rero bivuze ko ari amahirwe akomeye cyane ku bikorera bashobora gushora imari mu kwakira abaza batugana kuko amahoteli aracyari make aho bafatira ibyo kurya n’ibyo kunywa haracyari hake cyane.”
Habitegeko yavuze ko kuba imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2019 yanyagiye abantu bari ku kibuga imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya bakabura aho bugama ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko hashobora kuba harimo uburangare mu bikorera.
Ati “Umuntu udashobora kubona aya mahirwe yo gushora imari i Kibeho yaba arangaye mu by’ukuri.”
Kuri iyi nshuro, igitambo cya Misa cyo kwizihiza iyo sabukuru y'imyaka 38 cyabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kiyoborwa na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.
Cyitabiriwe n’imbaga y'abantu basaga ibihumbi 50 baturutse mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzanzia, Uganda, Burundi, Kenya, Amerika, u Buhinde, u Butaliyani, Pologne, u Bubiligi, u Budage, u Bushinwa, Espagne n’u Rwanda.
Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.
Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Bose yabahaga ubutumwa bagomba kugeza ku batuye Isi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko buri mwaka i Kibeho hasurwa n’abarenga ibihumbi 600.




























Ibitekerezo 0