00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku ‘Inshyimbo’ inkoni y’abafite ubumuga bwo kutabona ikoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 December 2021 saa 07:37
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje gukataza mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse mu bigaragara rukeneye kuryubakiraho ubukungu mu guhanga udushya mu iterambere.

Abafite ubumuga bari mu bantu bakunze kugorwa no kuryoherwa n’iterambere runaka kubera ko akenshi bakunze guhezwa cyangwa kwirengagizwa mu bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga basaga miliyoni barimo abatabona basaga ibihumbi 57.

Abanyarwanda bakomeje gukarishya ubumenyi mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Ikigo cya Beno Holdings Ltd cy’Abanyarwanda kizoberewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga giherutse kugaragaza inkoni ifasha abafite ubumuga bwo kutabona.

Ni inkoni yiswe Smart White Cane (inkoni yera) gusa izwi nk‘Inshyimbo.

Umwihariko wayo ni uko ikozwe mu buryo ibasha kumva ko imbere y’uyifite muri metero 1,2 hari ikintu cyamugirira nabi ikabimumenyesha kugira ngo abe yahindura inzira.

Ikoranye ikoranabuhanga ribwira uyifite ko bwije cyangwa ko bwakeye. Ubu butumwa bwose ibutangwa binyuze mu nzogera ikoranywe.

Ikoreshwa rya GPS rifasha uyifite kumenya aho aherereye cyangwa n’abamukurikiranira hafi bakaba bamenya aho umuntu wabo ari. Ikoreshwa na telefoni cyangwa mudasobwa binyuze muri porogaramu ishyirwamo ikajya ifasha ufite iyo nkoni kuyikurikirana.

Indi mpamvu yo gukoresha GPS muri iyi nkoni ni uko hari ubwo ishobora kwibwa bikaba byafasha ba nyirayo kuyikurikirana no kumenya aho iherereye mu buryo bworoshye.

Iyi nkoni ikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi aho uwushyiramo yakuzura ukagenda kandi ifite uburyo imenyesha uyikoresha ko umuriro ugiye gushiramo.

Ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri Beno Holdings yanatunganyije iyo nkoni, Niyoyita Amani, yabwiye IGIHE ko iyi nkoni ikoranye ikoranabuhanga rifasha abafite ubumuga bwo kutabona kumenya uko ikirere cyifashe.

Yagize ati “Iyo nkoni imufasha kumenya niba bwije cyangwa bucyeye. Niba imvura igiye kugwa ndetse ikanamumenyesha ko ageze ahantu hari umwijima bityo akamenya uko ahitwara. Ibyo byose urumva ko ari ibigamije kumurinda impanuka za hato na hato."

Yakomeje avuga ko ikoreshwa rya GPS kuri iyo rigamije kurinda ufite ubumuga bwo kutabona kuburirwa irengero.

Ati “Iyo nkoni kandi irinda uyifite kuyoba ngo abe yaburirwa irengero kuko hari uburyo bwo kumukurikirana aho ageze hifashishijwe ikoranabuhanga (GPS) riyirimo. Umuntu aba amurebera kuri mudasobwa ikorana n’ikoranabuhanga rya ya nkoni, bigatuma nta cyamuhutaza n’igihe agize ikibazo agatabarwa byihuse”.

Ubwo izi nkoni zahabwaga abagera kuri 40, tariki ya 26 Ugushyingo 2021 Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari intambwe iri guterwa mu gufasha abafite ubumuga.

Beno Holdings ivuga ko bahisemo gukora izi nkoni mu gufasha abafite ubumuga kwisanga mu munyenga w’ikoranabuhanga.

Abafite ubumuga bwo kutabona bagiye guhabwa inkoni zifite ikoranabuhanga ribamenyesha ko imbere yabo hari ikintu cyabahutaza
Iyi nkoni ikoranye ikoranabuhanga rifasha abafite ubumuga bwo kutabona
Niyoyita Amani yavuze ko iyi nkoni irinda uyifite kuyoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages