00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Collège Saint Albert, ishuri ryagize uruhare mu kubohora no kubaka u Rwanda rushya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 March 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, muri Kigali Convention Centre hamurikiwe igitabo “Le collège Saint Albert de Bujumbura - Un Monument de la Solidarité Humaine”, kivuga ku mateka y’iryo shuri ryagize uruhare runini mu kurera benshi mu bana b’Abanyarwanda bari impunzi hagati ya 1963 na 1994.

Umuhango wo kumurika iki gitabo witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame washimye umusanzu iri shuri ryagize mu kubaka abanyarwanda babereye ejo heza.

Iki gitabo cyanditswe ku bufatanye bw’abize n’abakoze muri Collège Saint Albert bahuriye muri Solidarité saint albert Club.

Collège Saint Albert yashinzwe tariki 15 Ugushyingo 1963 ishingirwa Katobwe muri Congo. Izina ryayo rituruka kuri uwo munsi ryashingiweho kuko niwo muri Kiliziya Gatolika bizihirizaho Mutagatifu Albert.

Kurishinga ni igitekerezo cyaturutse ku Banyarwanda bigaga mu Bubiligi nyuma yo kumenya amakuru y’uburyo Leta y’u Rwanda yari iriho icyo gihe yameneshaga Abatutsi, bagera mu mahanga abana babo bakabura uko bakomeza amashuri.

Abo banyeshuri bishyize hamwe bakora ubukangurambaga ahantu hatandukanye, bwavuyemo ubushobozi bwo gushinga Collège Saint Albert muri Congo, ku bufasha bw’abihayimana barimo na Musenyeri Aloys Bigirumwami wayoboraga Diyosezi ya Nyundo.

Batangiranye abanyeshuri 76, ariko nyuma y’umwaka umwe ishuri rishinzwe muri Congo, hadutse intambara ya Pierre Mulele, ishuri rirangizwa, abaryigagamo bahungira i Burundi.

Byabanje kugorana kugira ngo Guverinoma y’u Burundi yemere ko Collège Saint Albert yimurirwa muri icyo gihugu mu gace ka Ngagara ariko biza gukunda inatanga ubutaka. Uwari Musenyeri wa Diyosezi ya Ngozi, André Makarakiza yemeye guhagararira iryo shuri mu mategeko kugira ngo ritangire imirimo.

Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri 31 cyarangije muri Saint Albert mu mwaka w’amashuri 1968/1969. Mu mwaka wa 1970/1971 ntabwo abanyeshuri babashije kubona impamyabumenyi zabo kubera ko bamwe mu barimu babakosoraga mu bizamini bya Leta, bafatanyije na Leta y’u Rwanda icyo gihe, bakiba impapuro z’ibizamini bikaburirwa irengero.

Byongeye gukorwa umwaka wakurikiyeho ariko kubera ko mwarimu Kayishema Jean Mari Vianney wa Saint Albert yari mu bakosoraga, arwana urugamba rutoroshye inyandiko z’abanyeshuri ba Saint Albert zibwe ziraboneka.

Mu myaka ya 1980 Collège Saint Albert yaje gusubira inyuma mu gihe cy’imyaka igera kuri itanu, abanyeshuri batangira gutsindwa cyane ibizamini bya Leta.

Mu myaka ya 1986/1987 Ihuriro ry’Abanyarwanda ryareberaga iryo shuri ryakoze umwiherero wamaze umwaka, ufatirwamo imyanzuro yatumye ishuri ryongera gusubirana igitinyiro ryahoranye.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rusojwe muri Nyakanga 1994, benshi mu Banyarwanda bari impunzi basubiye mu gihugu cyabo, ishuri risigara mu maboko y’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Burundi.

Mu mwaka wa 1997, Guverinoma y’u Burundi yasabye ko ibigo by’amashuri bifite amazina atangirwa na ‘Saint’ biyahindura kuko yari amaze kuba menshi cyane, bituma Collège Saint Albert ihindurirwa izina yitwa “Lycée de l’Amitié”.

Kugeza ubu iryo shuri riracyariho ariko umwaka ushize Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko igiye kuryisubiza, icyakora ibiganiro birakomeje ngo icyo kimenyetso cy’amateka y’u Rwanda kitazasibangana mu Burundi.

Guhera mu 1968 kugeza mu 1994, hari hamaze gutangwa impamyabumenyi ku banyeshuri 1119, hamaze kunyura abarimu 447.

Mu mwaka wa 2013 ubwo hizihizwaga imyaka 50 yari ishize Collège Saint Albert ishinzwe, hemejwe ko hakusanywa ubushobozi hakubakwa ishuri nk’iryo mu Rwanda. Ikibanza cyarabonetse i Nyamata mu Bugesera igisigaye ni ugukusanya ubushobozi bwo kubaka.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yari akurikiranye ibiganiro bivuga ku mateka n'umusaruro wa collège Saint Albert de Bujumbura
Dr Havugimana asuhuza mugenzi we biganye kuri Collège Saint Albert
Wari umwanya wo kongera guhura ku nshuti zifite urwibutso kuri Collège Saint Albert,
Kugeza mu 1994, Collège Saint Albert yari imaze guha impamyabumenyi abasaga 1100
Benshi mu bitabiriye bishimiye umusanzu watanzwe na Collège Saint Albert mu kubohora no kubaka u Rwanda rushya
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi Kayisire Solange (iburyo) ari mu bitabiriye uyu muhango
Nyuma y'igihe kinini, abize muri Collège Saint Albert bishimiye kongera guhurira hamwe bamurika igitabo kivuga ku mateka y'iri shuri
Iki gitabo kivuga ku mateka ya Collège Saint Albert guhera mu ishingwa ryayo n'uruhare rwayo mu kubohora u Rwanda
Muzehe Tito Rutaremara asoma igitabo cyamuritswe kivuga ku mateka ya Collège Saint Albert
Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney (ibumoso) ni umwe mu bigishije muri Collège Saint Albert
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard asuhuza umwe mu bitabiriye
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimye ubutwari bwaranze abanyarwanda mu buhungiro kugeza ubwo bafataga umwanzuro wo kubohora u Rwanda
Umuhanzi Jules Sentore aririmba indirimbo yubahiriza Collège Saint Albert yahimbwe na sekuru Sentore Athanase
Kalisa Rugano yavuze ko Collège Saint Albert yari igicumbi cy'umuco ku Banyarwanda bari barahungiye i Burundi
Ntarindwa Diogène "Atome" (uri gusoma) ni umwe mu bayoboye uyu muhango
Jean Marie Vianney Kayishema, umwe mu barimu bigishije kuri Collège Saint Albert
Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney atanga igitekerezo
Gen Jean Bosco Kazura yavuze ko St Albert Bujumbura yabaye isoko y'ubutwari n'indangagaciro nyarwanda byafashije cyane mu rugamba rwo kubohora igihugu
Senateri Twahirwa André ubwo yatangaga igitekerezo mu imurikwa ry'iki gitabo
Uyu muhango waranzwe n'ibyishimo, bamwe bacinya akadiho
Itorero Ibihame by'Imana niryo ryasusurukije abitabiriye uyu muhango
Abasore b'Itorero Ibihame by'Imana bacinya akadiho

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages