Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 8 Ukuboza 2022 rizageza ku wa 26 Ukuboza 2022. Imibare ya PSF igaragaza ko abamurika ibikorwa byabo kuri iyi nshuro barimo 203 bo mu Rwanda n’abanyamahanga 51.
Ibihugu byitabiriye birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana, Misiri, Syria, Pakistan, u Buhinde, Turikiya na Canada.
Ku nshuro ya mbere, Umujyi wa Kigali winjiye muri iri murikagurisha uhitamo kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka.
Izi serivisi zirimo izijyanye no guhererekanya ubutaka, gukosoza ubuso, kumenyekanisha imisoro n'ibindi bigendanye nabwo, hakiyongeraho serivisi z’Irembo.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine, wasuye iri murikigagurisha, yavuze ko binjiye muri iki gikorwa mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’Umujyi wa Kigali bibanda cyane ku z’ubutaka.
Yagize ati "Ubungubu twitaye cyane kuri serivisi z’ubutaka, tuzi ko abatuye Umujyi wa Kigali bazikenera cyane, nk’uko imibare ibigaragaza abagana uyu mwanya twashyizeho bari kugenda biyongera uko bwije uko bukeye."
Yakomeje agira ati "Abatugana bari gusobanurirwa serivisi z’ubutaka, ndetse n’ibindi bigendanye nabwo, mu masaha atatu twakira abantu barenga 30 kandi ubu twari tutarayifungura ku mugaragaro, kuva iki gikorwa cyatangira tumaze kwakira abantu 204 bahabwa serivisi z’ubutaka, ku bijyanye na serivisi z’Irembo tumaze kwakira abantu 192." Iki gihe hari ku wa Gatanu.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Niwenshuti Richard, avuga ko bahisemo kuzana 'Kigali Shopping Festival' mu rwego rwo kongera ibikorwa by’imurikagurisha bibera mu Mujyi wa Kigali no kwegereza abawuturiye kubona ibicuruzwa bakeneye bitabasabye kujya mu mahanga.
Yagize ati "Iri murikagurisha ryiyongera ku rindi dusanzwe dufite riba muri Kamena ku bufatanye na PSF ndetse n’Umujyi wa Kigali."
"Iyi Kigali Shopping Festival by’umwihariko ije kudufasha muri iki gihe cyo guhaha cyane ko turi kugana mu minsi mikuru isoza umwaka, abanyarwanda rero bakwiye kubona ibyo bashaka hafi ndetse no kumenyekanisha ibyo bafite ."
Yongereyeho ko "Iri murikagurisha ryiyongera kuri gahunda dufite yo kureba uko Kigali yahinduka igicumbi cy’ubucuruzi buhamye, ku buryo abanyarwanda babona ibyo bakeneye hafi bitabasabye kujya i mahanga."
Ku kibazo cy’ubwitabire bukiri hasi ku baguzi, PSF ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu kumenyakanisha ibikorwa bijyanye n’iri murikagurisha ku bufatenye n’Umujyi wa Kigali n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Ku bijyanye n’ibiciro byazamutse muri iki gihe, PSF ivuga ko yaganiriye n’abikorera ibasaba kugerageza gushyiraho ibiciro byakorohera buri munyarwanda ushaka kwishimira iminsi mikuru, kandi biri gushyirwa mu bikorwa ku bitabiriye.
Kigali Shopping Festival yitabiriwe n’abacuruzi batandukanye, ibigo byigenga n’ibya Leta bitanga serivisi zitandukanye birimo iz’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.
Hari Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’ibindi.
Iri murikagurisha ryahaye umwanya mugari ibikorerwa mu Rwanda. Hari kandi ibigo by’abikorera ka MTN Rwanda, Bralirwa, Inyange Industries, Entreprise Urwibutso, Rwanda Coopac n’ibindi.
Kwinjira muri 'Kigali Shopping Festival' ni amafaranga 500Frw, yishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uretse abantu bakuru, abana nabo bagenewe imyidagaduro ibafasha kwishimira iri murikagurisha, aho kwijira ku mwana utarengeje imyaka ine, ari ubuntu.





















Ibitekerezo 0