Iyi koperative ikorera mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge idoda ibintu bitandukanye birimo imipira y’imbeho, ibikapu n’imyenda yo kwambara.
Iyo uganiriye na bo bakubwira ko ibafatiye runini kuko ibarinda gusabiriza, bakanashimangira ko imaze kubateza imbere mu buryo bufatika.
Iyi koperative inigisha abandi bakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga umwuga w’ubudozi kugira ngo na bo bazabashe kwiteza imbere.
Bamwe mu bagize iyi koperative babwiye IGIHE ko imaze imyaka itatu ndetse n’ubwo nta nyungu nyinshi bayikuramo ariko ibafasha kubaho batagize uwo bategera amaboko.
Bemeza ko amafaranga bakorera ku kwezi ari yo bakuramo ay’inzu bakoreramo bakaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo bajye babona amasoko arimo ayo kudodera imyenda ibigo bitandukanye by’amashuri abanza kuko bafite ubwo bushobozi.
Uwitwa Mukamazimpaka Sauda w’abana babiri utuye i Nyamirambo, yavuze ko ahantu bakorera ari hato ku buryo babonye iseta nini kandi nziza byabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Uwadufasha nko kubona iseta cyangwa inzu iri ahantu heza akaba ariho dukorera ibikorwa byacu bakanadukorera n’ubuvugizi mu bigo by’amashuri bikajya bitugurira imipira n’indi myenda y’ishuri byadufasha cyane kuko amafaranga yose dukorera arangirira mu kwishyura inzu.”
Mukanziza Emerine yavuze ko bakunze guhura n’imbogamizi zo kubona amafaranga ibihumbi 200 Frw by’ubukode bw’inzu bakoreramo.
Ati “Ikibazo inzu zirahenda cyane n’ayo twishyura tuyakura mu byo tuba twacuruje ku buryo tubonye nk’abaterankunga bajya bayitwishyurira nabyo byadufasha.”
Yongeyeho ko muri bo n’ubonye menshi abona ibihumbi 10 Frw cyangwa 15.000 Frw gusa ku kwezi ndetse hari n’abatayabona kubera ko nta masoko bagira cyane cyane ko ababagana bananirwa kumvikana kubera kuko baba batazi ururimi rw’amarenga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Munyaneza Antoine, na we yemeza ko Koperative Icyizere cy’Ejo Hazaza ibafatiye runini ndetse bajya babafasha mu bijyanye no kubakorera ubuvugizi no kubarinda ko hari uwabahohotera.
Amakuru IGIHE ifite n’uko mu mwaka ushize wa 2022, Akarere ka Nyarugenge kahaye aba bagore inkunga ya miliyoni 1 Frw kugira ngo koperative yabo irusheho kwaguka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!