Niba uheruka i Nyaruguru nko mu myaka itanu ishize, kuri ubu uhageze watungurwa n’iterambere rimaze kuhagera mu gihe gito. Kuri ubu hari imihanda ya kaburimbo, inyubako zigezweho, amavuriro, imidugudu y’icyitegererezo n’ibindi bigaragaza impinduka nziza.
Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora igihugu mu 2017, yageze mu Karere ka Nyaruguru abwira abaturage ko ibyiza biri imbere kandi atazabatenguha na rimwe.
Yagize ati “Iyi Nyaruguru yari yaribagiranye yaratawe ku buryo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuva Nyaruguru. Nyaruguru habura hate kugira ikivayo hari abantu? Abantu ni bwo bukungu bwacu bwa mbere.”
Ibyo yababwiye kuri ubu bigaragarira mu bikorwa bitandukanye bamaze kugezwaho ariko muri iyi nkuru reka twibande ku bikorwaremezo bibafasha gukora bakiteza imbere.
Imihanda ya kaburimbo
Muri Werurwe 2019 hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66. Kuri ubu uri hafi gusozwa kuko imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa. Uyu muhanda watwaye asaga miliyari 72 Frw wahise uba umusingi w’ibindi bikorwaremezo byinshi byubatswe n’ibiri kubakwa.
Usibye kurinda abagenzi ubunyereri n’ivumbi, uwo muhanda watangiye kuzana impinduka zigaragarira buri wese uwunyuzemo kuko mu nkengero zawo hari kubakwa inzu nziza zijyanye n’igihe.
Bamwe mu baturage batuye mu gice uwo muhanda uri kubakwamo babwiye IGIHE ko impinduka ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza zatangiye kubageraho kandi na bo bafite imihigo y’ibyo bazakora bawubakiyeho.
Mbonigaba Anastase ati “Kaburimbo yadufashije ikintu gikomeye, kuva hano kugera i Butare byaratugoraga byari ibihumbi bibiri, ariko ubu kugerayo ni ako kanya.”
Nkurunziza Alphonse we yavuze ko umuhanda uzamara kuzura ahita agura imodoka.
Ati “Nanjye nzagura imodoka bakimara kuwurangiza; izajya imfasha mu kazi kanjye kajyanye n’ubuhinzi nkora bw’icyayi.”
Usibye uwo muhanda hari ibindi bilometero 35 bya kaburimbo iciriritse n’ibindi bigera kuri 35 by’imihanda myiza y’igitaka ndetse n’ibigera kuri 23 by’imihanda iri gukorwa mu byanya bihingwamo icyayi.
Hari kandi umushinga ugeze kure wo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kilometero 62 uzava ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ukanyura mu Murenge wa Kivu, Muganza na Ruheru ugahura n’uwa Remera ugakomereza mu Murenge wa Nyagisozi.
Abagenda mu Karere ka Nyaruguru na bo bavuga ko kubakirwa umuhanda wa kaburimbo na Gare bategeramo imodoka byabashimishije.
Mugenzi Narcisse ati “Mbere twagorwaga no gukora urugendo tujya i Huye cyangwa i Kigali kuko uyu muhanda wari mubi wuzuyemo ivumbi ku buryo umuntu yategaga moto y’ibihumbi bitatu akagera i Huye imyenda yanduye. Kuri ubu ni ugutanga amafaranga 500 bisi igahita ikugezayo.”
Mu bindi bikorwaremezo byamaze kubakwa mu Karere ka Nyaruguru harimo isoko rya kijyambere na gare igezweho byubatswe i Kibeho ku butaka butagatifu byatwaye asaga miliyoni 840 Frw. Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’.
Kuri ubu abacuruzi abakorera ahantu heza, abaguzi bakabagana bishimye.
Iryo soko rifite ibyumba 33, rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye. Harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi bitandukanye.
Gare yubatswe ifite ibice bitandukanye birimo aho abagenzi bicara bategereje imodoka, aho bagurira amatike n’ahandi.
Umwe mu bacuruzi witwa Ndatinya François yagize ati “Turishimye cyane kuko ubona ko dukorera ahantu heza hasobanutse; mbere aho nakoreraga hari ivumbi ryinshi habangamye. Ubu byatumye ndangura ibicuruzwa byinshi kuko aho nkorera ari heza kandi hagaragara.”
Hari n’indi mihanda ya kaburimbo iciriritse ya kilometero 34 yatangiye kubakwa izafasha gukura umusaruro w’abaturage mu mirima ukagezwa ku isoko.
Iyo ni umuhanda Munini-Kamana-Gatunda-Remera wa kilometero 19 n’undi Maraba ya Nyagisozi-Rusenge-Ngera-Nyakibanda wa Kilometero 15.
Ibitaro bya Munini
Muri werurwe 2018 mu Karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa Ibitaro bya Munini nyuma y’uko Perezida Kagame abyemereye abaturage.
Byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri miliyari 9 Frw; bifite ibyumba 160 kandi byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Ibyo bitaro byaje bisanga ibindi bito byari bihasanzwe ku buryo kuri ubu bifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera kuri 168 icyarimwe bacumbikirwa.
Mukagashugi Eugénie ati “Ibitaro bya Munini baradushimishije kuko ntitugihuzagurika tujya kwivuza kure.”
Ibyishimo ku bubakiwe inzu mu mudugudu w’icyitegererezo
Hafi y’Ibitaro bya Munini hubatswe umudugudu w’icyitegererezo wo gutuzamo abaturage kugira ngo babe ahantu heza hatekanye kandi bayoboke ibikorwa bibateza imbere.
Ni umudugudu wagenewe imiryango 48 igizwe n’abantu 164 barimo abari bamaze igihe basembera abatagira aho kuba, abafite amacumbi ashaje n’abari batuye mu manegeka.
Uwo mudugudu ufite isoko ryo gucuruza no guhahiramo, urugo mbonezamikurire y’abana, agakiriro gakorerwamo ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori n’igice cyahariwe ubworozi bw’ingurube kuko ari zo bahisemo nk’amatungo atanga umusaruro vuba.
Hari kandi ikigo cy’ishuri cyiza kimaze kuhubakwa aho hafi kizigamo abana bagera ku 1630 mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Iryo shuri rifite ibyangombwa byose bifasha abana kwiga neza no gufata amafunguro.
Hafi y’aho hari n’ikigo cy’urubyiruko aho ruzajya rutorezwa ibikorwa bitandukanye birwubaka bikubaka n’igihugu ndetse n’imyitozo ngororamubiri.
Bamwe mu baturage bazatuzwa muri uwo mudugudu w’icyitegererezo babwiye IGIHE ko bashimira Perezida Kagame Paul ubakuye mu buzima bubi.
Nyirarukundo Adèle wo mu Murenge wa Munini ni umubyeyi w’abana batandatu, amaze imyaka 14 asembera kuko yagendaga acumbika hirya no hino atunzwe no guca inshuro.
Kubakirwa inzu mu mudugudu w’icyitegererezo ni impinduka nziza mu buzima bwe n’abana be.
Ati “Ubu nari umuntu utunzwe no guca inshuro kuva ku munsi wa mbere nkazageza umwaka ushize undi ukaza. Mbaho mu buhangayike nyine ariko nkabyakira. Perezida wacu Imana ikomeze imuhe imigisha myinshi.”
Undi wahawe inzu muri uwo mudugudu ni Musabyimana Alphonsine, yari amaze igihe acumbika kuko mbere yabaga mu nzu ya nyakatsi iri mu manegeka.
Uyu mubyeyi w’imyaka 38 afite abana bane. Yashimiye Perezida Kagame wita ku bafite ibibazo akabibakemurira.
Ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame wita ku mfubyi n’abapfakazi akareba abafite ibibazo akabibakemurira.”
Abahawe inzu muri uwo mudugudu icyo bahurizaho, ni uko bagiye gukora cyane bagamije kurushaho kwiteza imbere kugira ngo imibereho yabo ikomeze kuba myiza.
Buri nzu muri uwo mudugudu igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiro, ubwiherero n’aho gukarabira. Yashyizwemo ibyangombwa birimo ibiryamirwa, intebe, ameza, ibikoresho by’isuku, televiziyo, radiyo na telefone igezweho ndetse na gaz yo gutekesha.
Umuntu avuze ko ku Munini habaye impinduka zikomeye ntiyaba akabije kuko ni ibintu byigaragaza. Ku mihanda itandukanye hashyizwe amatara ku buryo nijoro haba habona.
Usibye aho ku Munini, hirya y’aho mu Murenge wa Ruheru, abaturage bari batuye ku rubibi rw’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi bubakiwe inzu nziza mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kivugiza.
Abubakiwe muri uwo mudugudu ni imiryango 104 igizwe n’abantu 491.
Amazi n’amashanyarazi
Ibindi bikorwaremezo by’ibanze bifasha Akarere ka Nyaruguru kuganisha abaturage ku mpinduka nziza ni amazi n’amashanyarazi.
Hamaze kugezwa amashanyarazi ku kigero kiri hejuru ya 93%. Mu 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% ariko kuri ubu zigeze kuri cya 93,2% naho abegerejwe amazi meza bageze kuri 82,4%.
Ibipimo byerekana ko mu mwaka wa 2010 abaturage bari bafite amazi meza bari mbarwa kuko abenshi bavomaga mu tubande.
Hari abavoma hafi yabo muri metero ziri munsi ya 200 n’abajya kuvoma muri metero 500 n’iziri hejuru yaho, hari kandi n’abatangiye kuyashyira mu ngo zabo.
Bamwe mu baturage bavuga ko kwegerezwa amazi meza byabafashije kongera isuku muri byose ndetse bituma baca ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda.
Mu Karere ka Nyaruguru haherutse kubakwa umuyoboro munini w’amazi witwa ‘Nyungwe System’ ufite kilometero 121, ukaba ufasha gukwirakwiza amazi mu mirenge itandukanye.
Amashuri agezweho
Mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ibyumba by’amashuri bigezweho n’amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu akomeje kubakwa kugira ngo bigire heza kandi babe ahantu habaha umutuzo.
Urugero ni muri Group Scolaire Mère du Verbe mu Murenge wa Kibeho ahujujwe amacumbi agezweho aganewe abanyeshuri n’andi aganewe abarimu.
Amacumbi y’abanyeshuri agizwe n’inyubako ebyiri z’amagorofa zatwaye amafaranga asaga miliyari 1 Frw.
Ni inyubako zatangiye kubakwa muri Kanama 2019; zirimo ikoranabuhanga rifasha abantu kumanuka no kuzamuka (ascenseur), zashyizwemo na camera zifasha mu gucunga umutekano.
Abarimu bigisha kuri iryo shuri bagera kuri 23 na bo bubakiwe amacumbi agizwe n’inyubako igeretse rimwe, afite ibyangombwa hafi ya byose nk’amazi, amashanyarazi na internet.
Ubuhinzi nabwo bwatejwe imbere
Mu bindi bikomeje kuzamura iterambere ry’abatuye mu Karere ka Nyaruguru harimo ubuhinzi. Imibare igaragaza ko kugeza ubu ubuso bwa hegitari 5750 ari bwo buhinzeho icyayi muri aka karere, kikaba gitanga umusaruro urenga toni 5700 ku mwaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko amafaranga icyayi cyinjiza mu baturage asaga miliyari 4 Frw mu mwaka. Bayabona binyuze mu bahinze icyayi bakagurisha umusaruro, abahabwa akazi ko kugisoroma, abakora mu nganda zigitunganya, abashyiriweho amarerero yo gusigamo abana babo igihe bagiye mu cyayi n’abandi bayabona mu bundi buryo.
Ngarukiye Déo wo mu Murenge wa Mata yatangiye guhinga icyayi mu 1978 ahereye ku buso bwa are eshanu ariko kuri ubu ageze kuri hegitari 10.
Ati “Kuri ubu nsarura toni zirenga icyenda nkakuramo amafaranga arenga miliyoni imwe n’igice. Guhinga icyayi byamfashije kwigisha abana banjye, umuto muri bo ari kurangiza kaminuza. Icyayi cyanteje imbere kuko nubatse inzu kandi mfite n’amatungo ndi umuturage ubayeho neza.”
Kugeza ubu hari inganda eshatu zigitunganya ari zo Mata Tea Company Ltd, Nshili-Kivu Factory na Muganza- Kivu Factory. Hari n’izindi ebyiri zigiye kubakwa n’umushoramari mushya.
Nyaruguru nk’akarere k’icyaro gakorerwamo ubuhinzi kandi abaturage bafashwa guhabwa iby’ibanze kugira ngo bahinge neza babone umusaruro.
Hakozwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 6030 kandi abaturage bahabwa inyongeramusaruro zirimo ishwagara ibafasha guhangana n’ubutaka busharira.
Ibihingwa byatoranyijwe bihingwa muri ayo materasi tugendeye ku gihembwe cy’ihinga cya 2022 B, birimo ibirayi bihingwa ku buso bwa hegitari zigera ku 8200 n’ibigori kuri hegitari 7400.
Kugeza ubu ahakozwe amaterasi kuri hegitari imwe hera toni 4.8 z’ibigori na toni hafi 30 z’ibirayi.
Mugambi Martin wo mu Murenge wa Busanze yabwiye IGIHE ko mbere bahingaga mu kajagari.
Ati “Amaterasi yadufashije kurwanya isuri kandi tuyateraho n’ubwatsi budufasha kugaburira amatungo tukabona ifumbire y’imborera nyinshi. Umusaruro mbona wariyongereye kuko aho nakuraga toni ebyiri nsigaye mpakura toni enye z’ibirayi.”
Abahinzi bubakiwe amakusanyirizo y’umusaruro hirya no hino mu mirenge kugira ngo babone aho bawubika batawupfushije ubusa.
Ayo makusanyirizo abafasha no kubika imbuto kugira ngo igihembwe cy’ihinga kigere bayifite.
Kwivuza ntibikiri ikibazo
Ibindi bikorwaremezo byubatswe muri Nyaruguru ni amavuriro y’ibanze kuko kuri ubu mu tugari 22 turi ku Mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze 21, hagamijwe kwegereza ubuvuzi abaturage bahatuye.
Utugari yamaze kugezwamo ni Rukore, Remera, Kivu, Muhambara, Nyamirama, Uwacyiza, Kirarangombe, Mwoya, Fugi, Gihemvu, Nkakwa, Rubona, Nkanda, Shororo, Gahurizo, Uwumusebeya, Nteko, Gitita, Rutobwe, Mishungero, Kabere, Cyanyirankora na Ruhinga.
Umwanzi yabuze aho amenera!
Abaturage b’i Nyaruguru bakomeje ibikorwa by’iterambere ariko ntihabura abashaka kubasubiza inyuma no kubadindiza.
Mu 2018 inyeshyamba za FLN zabagabyeho ibitero mu Mirenge ya Nyabimata, Ruheru na Kivu zibasahura imitungo, abandi zirabica. Ingabo z’u Rwanda zaratabaye zirukana abo bagizi ba nabi ndetse ku bufatanye n’abaturage umutekano ukomeza gucungwa no kubungwabungwa.
Kugeza ubu abenshi mu bari bayoboye izo nyeshyamba bamaze gufatwa bashyikirizwa ubutabera bubaha ibihano.
Kwizihiza ku nshuro ya 28 Isabukuru yo Kwibohora kw’Abanyarwanda, ku rwego rw’igihugu biteganyijwe kubera mu Karere ka Nyaruguru ku wa Mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2022. Ni bwo hatahwa ku mugaragaro na bimwe mu bikorwaremezo bitandukanye.
Amafoto: Munyakuri Prince
Video: Muneza Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!