00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo ku bahujwe n’imiryango yabo nyuma yo gutatanyirizwa mu mashyamba ya RDC

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 19 March 2022 saa 07:53
Yasuwe :

Abanyarwanda 23 bari bamaze imyaka irenga ibiri mu Kigo cya Nyagatare mu Karere ka Rusizi, bajyanwe i Mutobo guhura n’imiryango yabo bari baraburanye.

Bamwe mu bagiye i Mutobo bavuga ko batahutse mu Rwanda mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahashyaga imitwe y’iterabwoba ibarizwa ku butaka bwayo.

Muri ibyo bikorwa, baje kuburana n’imiryango yabo, bageze mu Rwanda bamwe bayoberwa n’inkomoko yabo.

Tuyisenge Anita yavuze ko nyuma yo guhura n’uwo bashakanye, bagiye kwiteza imbere.

Ati “Ndishimye cyane kuko ngiye kongera guhura n’umugabo wanjye, Kuva kera nahoraga nshaka gutaha. Mu Rwanda ni heza kandi twari dufashwe neza. Ningera mu rugo tuzafatanya n’umugabo wanjye twiteze imbere duhinge cyangwa ducuruze.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Séraphine Mukantabana, yatangaje ko abajyanwe i Mutobo guhura n’imiryango, bageze mu Rwanda batazi aho bakomoka kuko abenshi bari barakuriye muri Congo.

Ati “Bavuye mu mitwe yitwaje intwaro, bamwe baratashye ariko ntabwo bari bazi aho abagabo babo bakomoka, ni ko kudusaba ko baba bagumye hano.”

“Ubu tugiye kubahuza n’abagabo babo bamwe bari mu kigo cya Mutobo. Twagiye duhura n’imbogamizi bituma bamwe batinda kujya mu miryango kuko baza babanje kubeshya biyita Abanye-Congo ariko uko tugenda tubigisha umuco w’ubutore bagiye bafunguka bakavugisha ukuri."

Iyi miryango yajyanywe i Mutobo igizwe n’abagore batanu n’abana 18 ndetse n’abarwanyi babiri bagiye mu mahagurwa. Cyakora haracyari abandi Banye-Congo 32 barimo abagabo barindwi n’abagore barindwi ndetse n’abana 18 kugeza ubu Leta y’u Rwanda ikiri kuvugana na Leta ya Congo kugira ngo bayishyikirize abo baturage babo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages