Ni amasezerano yasinywe hagati ya Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo na Padiri Gatete Innocent, Perezida wa FRSS

FERWAFA na FRSS biyemeje gukoresha umupira w’amaguru mu kugira uruhare mu burezi n’iterambere ry’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose ari mu Gihugu.

Ingingo eshatu zizarebwaho ni Uguteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda hose, Gutuma Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko bagera ku bwisanzure mu kwidagadura no mu mitekerereze hifashishijwe gukina umupira w’amaguru no Gutegura ku rwego rw’Igihugu amarushanwa y’umupira w’amaguru wemewe na FIFA.

Ku ruhande rwa FERWAFA, Perezida wayo Nizeyimana yavuze ko “Imikino ikeneye kuba imwe mu nkingi z’igihugu” anongeraho ko siporo n’uburezi ari ingenzi kubera ko bituma abana bakunda imikino bakiri bato.

Yanatangaje ko uretse kwibanda ku gukina, hazarebwa n’uburyo hazamurwa impano mu butoza, n’ibindi bikorwa bibera mu kibuga no hanze yacyo, anemeza ko bizaba bishingiye ku bana bari munsi y’Imyaka 13 na 15.

Umuyobozi Mukuru wa FRSS, Padiri Gatete Innocent yavuze ko “iki gikorwa kizafasha mu gutoranya abana bafite impano no kuyiherekeza.”

Padiri Gatete yanavuze ko aya masezerano ateza imbere urwego rw’imikinire agendeye kuyo FRSS yagiranyeho n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) mu guteza imbere Volleyball.

Aya masezerano yari yanitabiriwe n’abafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Imikino (MINISPORTS), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yari ihagarariwe na Madame Rose Mugume n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) ryari rihagarariwe na Butoyi Jean.

FERWAFA yinjiye mu bufatanye na FRSS buzateza imbere umupira w'amaguru mu mashuri
FERWAFA yinjiye mu bufatanye na FRSS buzateza imbere umupira w'amaguru mu mashuri