00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe mu masezerano Kaminuza zo muri EAC zasinyanye n’izo muri Suède

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 November 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’u Burasirazuba ribarizwamo na Kaminuza y’u Rwanda (East Africa University Network), ryasinyanye amasezerano na Kaminuza zo muri Suède, agamije guhindura ibiva mu bushakashatsi ibisubizo by’bibazo abaturage bahura na byo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ni amasezerano azamara imyaka itanu yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu nama yahuje abo muri izo Kaminuza mu kurebera hamwe uko ubushakashatsi bwabyazwa umusaruro ku nyungu z’abaturage.

Kaminuza zagiranye amasezerano harimo iya Chalmers n’iya Gothenburg zo muri Suède ndetse n’izindi 12 zihuriye muri huriro ’East Africa University Network’ harimo izo muri Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda na Mozambique.

Iyi nama izamara iminsi ine ibera i Kigali, ku munsi wayo wa mbere yitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, nka Kaminuza yayiteguye ndetse na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ndetse n’abayobozi b’izo Kaminuza zose.

Irigirwamo uko abashakashatsi bo muri izi kaminuza bahuriza hamwe ubushakashatsi bakora bakanashaka uburyo babushyira mu bikorwa binyuze mu guhanga imishinga ikemura ibibazo abaturage bahura na byo umunsi ku wundi.

Hashize imyaka ibiri Kaminuza y’u Rwanda itangiye gushyira mu bikorwa iki gitekerezo, binyuze mu mushinga ’Grid Innovation and Incubation Hub, GIIH’, bafatanyijemo na Kaminuza ya Chalmers yo muri Suède, ikaba ari na yo mpamvu bashaka kubyagurira mu karere kugira ngo hahuzwe imbaraga bityo umusaruro uzabe wagutse.

Umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Chalmers, Prof Helene Ahlborg ukorana na GIIH, yavuze ko uru ari urubuga ku banyeshuri n’abashakashatsi kugira ngo bagaragaze icyo ubwenge bwabo bushobora kumarira abaturage bo mu Karere.

Ati "Niyo mpamvu twabahaye amahirwe yo kugaragaza ibyo bitekerezo bishobora guhindura imibereho y’abaturage, tukabafasha kubona amahugurwa bakagira ububasha bwo guhura n’abashakashatsi batandukanye hanyuma bakabyaza ibitekerezo byabo umusaruro."

Ni igitekerezo ahuza na mugenzi we wo muri Kaminuza y’ubuhinzi ya Sokoine yo muri Tanzania, uvuga ko bafite abanyeshuri bari gukorera impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iy’ikirenga, bityo ubu bufatanye bukazabafasha ku guhanga udushya hashakwa ibisubizo ku kibazo cy’ibiribwa gikomeje kuba ikibazo mu Karere.

Mu kugaragaza ko byashoboka, Kaminuza y’u Rwanda yakoreye ubushakashatsi mu Karere ka Rusizi mu gice cya Bugarama, basanga igishishwa cy’umuceri kimaze imyaka 50 kitaragira icyo kiba, hahise hashakwa uburyo ibi bishishwa byabyazwamo ingufu zishobora kwifashishwa mu guteka, bigakemura ibibazo bishobora no guteza.

Kaminuza y’u Rwanda yahise ifasha umunyeshuri wari uri gukora ubushakashatsi ku busoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza, abikoraho ubushakashatsi nyuma aza gukuramo imbabura zikoresha ingufu zivuye kuri ibyo bishishwa by’umuceri, ubu umushinga ukaba ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo kubona ko bishoboka, ubu berekeje amaso ku bindi bibazo bibangamiye abaturage bigashakirwa ibisubizo nk’amazi atakarira mu nzira ntagere ku bagenerwabikorwa, gushaka uburyo bworoshye bwo kubona ibiryo by’amatungo n’ibindi.

Umwe mu banyeshuri akaba n’umuyobozi mukuru w’Ikigo gicuruza ibiryo by’amatungo, ariko bishingiye ku musaruro w’ubushakashatsi cya Indintambwe Feed Ltd, Nshutiyimana Jean Bosco, avuga ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri mu gushyira mu bikorwa ubushakashatsi bwabo bityo n’umuturage akabyungukiramo, ibitarabaga mbere bo bagitangira umushinga wabo.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Kayihura Muganga Didas avuga ko aya masezerano cyane cyane azibanda ku gushakira ibisubizo ibibazo bijyanye n’iboneka ry’ibiribwa n’ingufu z’amashanyarazi, amazi, ndetse n’uburyo bwo kunoza ingendo.

Ati "Ubusanzwe hari amasezerano hagati ya kaminuza imwe n’iyindi, igitandukanye rero ubungubu ni uko duhisemo uburyo bwo gukorana ku mirongo twahisemo ariko tugakorera hamwe nka kaminuza zose, dufatanyije tuzagera kuri byinshi."

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Chalmers, Prof Stefan Bengtsson yavuze ko iyi ari inzira ya nyayo yo guhangana n’ibibazo abantu muri iyi minsi bahura na byo kuko ikibazo cyakorewe ubushakashatsi kiba gifite amahirwe yo gukemurwa ari hejuru, kuko ubushakashatsi bugaragaza ikibazo bugatanga n’igisubizo.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda ndetse na Kaminuza y’u Rwanda butari ubwa vuba cyane ko mu mwaka utaha hazaba hizihizwa imyaka 20 ishize ubu bufatanye buriho, yemeza ko iki gihugu kizakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo ibiva mu bushakashatsi bigirire akamaro abaturage aho kubihunika mu bitabo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimiye ubu bufatanye agaragaza ko kaminuza itagomba kuguma kuba nk’ikirwa gikorerwaho imirimo itandukanye gusa, ahubwo igomba no kwihuza no gufatanya n’ibiyizengurutse kugira ngo ubuzima bw’abaturage butere imbere.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda iha agaciro ibiva muri ibi bigo mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, yemeza ko nk’uko kaminuza ifite intego zo kwigisha, gukora ubushakashatsi no guteza imbere sosiyete, na Leta irajwe ishinga no gufatanya na za Kaminuza binyuze muri izo nzira.

Biteganyijwe ko muri iki gihe cy’iminsi ine hazigwa ku ngingo z’ingenzi zigomba gushyiramo imbaraga ubundi hakazakorwa amasezerano ashingiye ku mishinga ishobora kuzagirira akamaro Akarere kose binyuze mu bushakashatsi bukorwa umunsi ku munsi.

Uretse ubu bufatanye abagize iri huriro rya za Kaminuza bateganya gukorana n’izindi kaminuza zateye imbere muri ubu buryo zirimo na Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Massachusetts kugira ngo gahunda ishinge imizi.

Ni inama yahuje abo muri Kaminuza zo mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uganda,u Rwanda na Mozambique
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda Kayihura Muganga Didas yavuze ko iterambere ry'igihugu rishingira no ku bushakashatsi buba bwakozwe na za Kaminuza bityo ko igihugu kitabukora kitatera imbere
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Chalmers, Prof Stefan Bengtsson yavuze ko ubufatanye bwa za kaminuza mu gukemura ibibazo by'abaturage ari ingenzi cyane kuko ubushakashatsi bukorwa buba bushingiye ku bibazo bihari
Ni imbabura ikoresha ibishishwa by'umuceri bitunganyijwe neza
Ingufu zikorerwa muri ziriya mbabura ni iz'ibishishwa by'umuceri biba byatunganyijwe ku buryo bisimbura ibindi bicanwa bisigaye bigoye kubona
Ibi ni ibiryo by'inkoko bikorwa n'abanyeshuri bize ubuhinzi n'ubworozi nyuma yo kubona ko biboneka bihenze bagashaka ibisubizo binyuze mu bushakashatsi bakoze
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ahagomba gushyirwa ingufu muri ubu bufatanye, harimo udushya mu kongera ingufu, ibiribwa, ikoranabuhanga, gushaka amazi, kurengera ikirere n'ibindi
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo ubushakashatsi bukorwa n'abo muri Kaminuza bukomeze gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo
Inama yahuje abo muri za Kaminuza zitandukanye zo muri Afurika y'u Burasirazuba yitezweho gutanga ibisubizo birenze kimwe kugira ngo abatuye isi babeho mu buryo butabagoye

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages