00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwibandaho mu mwiherero

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 September 2018 saa 10:28
Yasuwe :

Guhera tariki 26 Nzeri kugeza tariki 1 Ukwakira 2018, abayobozi b’inzego z’ibanze bazagirira umwiherero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Ni umwiherero ngarukamwaka, uba ugamije gushaka no gufatira hamwe ingamba zigamije kongera umuvuduko w’iterambere n’imibereho myiza y’umunyarwanda.

Uhuriza hamwe ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ba Guverineri b’Intara, abagize komite nyobozi z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere n’abayobozi mu turere bashinzwe imirimo rusange.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ibinyujije kuri Twitter, yasabye abantu kugaragaza ibyo bumva abayobozi b’inzego z’ibanze bakwibandaho mu mwiherero bagiye kujyamo muri iki cyumweru.

Abaturage n’abayobozi b’inzego zitandukanye basabye ko uyu mwiherero wazibanda ku bibazo bibangamira iterambere ry’abaturage birimo imitangire ya serivisi, ruswa, inyerezwa ry’umutungo n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, yasabye ko wazafatirwamo ingamba zo kurwanya no guca burundu ikoreshwa nabi n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.

Yanasabye ko wazafatirwamo ingamba zo gutanga serivisi nziza, inoze kandi ku gihe, izo gukemura ibibazo by’abaturage, kurwanya ruswa n’ibisa nayo.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Musangabatware Clement, yasabye ko uzibanda ku ‘kongera imbaraga mu mikorere y’inama ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane’.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yasabye ko washakirwamo icyakorwa ngo abakozi b’inzego z’ibanze bagire ubunyamwuga n’umuhate nk’iby’abakorera imiryango imwe n’imwe izwiho gukora neza.

Mutabazi yanasabye ko hareberwamo icyakorwa ngo inzego zose zifatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage, hiyambajwe ibigo by’igihugu bifite aho bihuriye nabyo.

Yatanze urugero ko nk’ikigo k’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) cyafata iya mbere mu kubakira abanyarwanda batagira amacumbi.

Abandi batanze ibitekerezo basabye ko hakitabwa ku igwingira ry’abana, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage, ibiyobyabwengwe n’inzererezi.

Uwitwa Thierry Ntare Rulinda yagize ati “Numva bakwibanda cyane kongera imbaraga mu gutega amatwi abaturage, mu kugena gahunda nk’imihigo, kugisha inama abaturage binyujijwe mu nzego zatowe ndetse n’inteko zabo kandi bigashyirwa mu bikorwa. Aba bayobozi bakagaruka bakamenyesha abaturage uko byagenze”.

Uyu mwiherero uzibanda ku kureba uburyo bwo guteza imbere abanyarwanda hakoreshejwe amahirwe n’uburyo biri mu gihugu. Hazanaganirwa ku buryo bwo guteza imbere igihugu n’inzego z’ibanze, hagamijwe kwimakaza imikorere n’imikoranire ndetse n’imbogamizi zigihari, zinashakirwe umuti.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka abayobozi b'inzego z'ibanze nabwo bagize umwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages