00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo gutorera ku mugereka byasubiwemo

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 9 May 2017 saa 01:05
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) irakangurira Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kwiyandikisha kuri lisiti z’itora abandi bagasuzuma neza niba imyirondoro yabo nta kibazo ifite, bitewe n’uko mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, umugereka uzakoreshwa n’ibyiciro by’abantu byihariye bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Mu matora yose yabanjirije aya, umuturage wabaga wagize ikibazo akibura kuri lisiti y’itora, yashyirwaga ku mugereka ubundi agatora. Uyu mwaka si ko bimeze kuko nta muntu uzemererwa kuwushyirwaho uretse abazaba bari aho batiyandikishirije nk’abashinzwe umutekano; abanyamakuru bazaba bari kureba uko amatora agenda; indorerezi z’amatora; abakozi bazaba boherejwe mu kazi [babanje kwerekana urupapuro rwa misiyo]; abaganga bazaba bari mu kazi; abakozi ba Komisiyo y’Amatora; abakora ku mipaka; abazaba bari mu gihugu kandi basanzwe batorera mu mahanga cyangwa se abatorera mu Rwanda ariko amatora akabasanga bari hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiye kwitabira gahunda yo kwiyandikisha kuri lisiti z’itora aho kwizera ko bazashyirwa ku mugereka nkuko bari babimenyereye. Yavuze ko kuva ku Cyumweru tariki 7 kugeza ku wa 28 Gicurasi, izo lisiti ziri mu midugudu yose y’igihugu kugira ngo abaturage barebe ko imyirondoro yabo yanditse neza cyangwa ibindi byose biberekeyeho.

Ati “Abanyarwanda nibajye mu midugudu muri iki gihe cy’ibyumweru bitatu twatanze bajye kureba aho amalisiti ari babikoreshe.”

Yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri ruzitabira aya matora, kwegera abakozi b’iyi komisiyo bari hafi yabo n’ababasanga mu bigo bigamo kugira ngo bababwire aho bazatorera, dore ko amatora nyir’izina azaba bari mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri.

Yavuze kandi ko kuri ubu imyiteguro y’amatora ya Perezida irimbanyije ndetse ko ibikoresho byinshi bizayifashishwamo byamaze kuboneka, bike bisigaye bizaba byabonetse mu kwezi gutaha; byose bijyana n’abakorerabushake b’amatora bakabakaba ibihumbi 75 bamaze gutegurwa kuzayatangamo umusanzu.

Munyaneza kandi yibukije abanyarwanda ko bakwiye kubika neza amakarita y’itora bakoresheje mu matora yo mu bihe bishize kuko muyo muri Kanama 2017, Komisiyo y’Amatora itazatanga andi mashya ahubwo hakazakoreshwa ayo basanganywe ari nayo azifashishwa mu matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko umwaka utaha. Yavuze ko amakarita komisiyo yagennye ndetse yamaze kujyana na lisiti z’itora mu midugudu, ari ibihumbi 690 by’abantu bagiye gutora bwa mbere.

Ati “Ubundi abantu bavugaga ngo ‘ntabwo nzayifata, nzayibona ku munsi w’itora’, turababwira ko ku munsi w’itora nta karita n’imwe izaba iri ku biro by’itora, nta izatangwa n’imwe kuko tuzazitanga kugeza ku itariki 3 Kanama, ku munsi w’itora [tariki 4 Kanama] ntazizaba zihari.”

Yavuze ko abazaba baragize ibyago bakazita bazajya berekana indangamuntu, abatazifite berekane ikiyisimbura ubundi harebwe imyirondoro yabo batore.

Abafite ubumuga bitaweho

Mu matora yabanje, abafite ubumuga butandukanye basabwaga kwitwaza umwana bizeye uri munsi y’imyaka 18 uri bubatorere, gusa Munyaneza avuga ko nyuma y’aho bagaragarije ko bashaka kujya bitorera ku giti cyabo, ngo babashyiriyeho impapuro za ‘Braille’ bazatoreraho. Yasobanuye kandi ko abafite ubumuga bose batazi gukoresha izo nyandiko, gusa ngo hari urundi rudasanzwe bari gutegura bazifashisha ku buryo n’utazi gukoresha ‘Braille’ azarwifashisha kandi rugatanga icyizere cy’ibanga ry’uwatoye.

Yavuze kandi ko iyi komisiyo ikigowe n’ikibazo cy’uko abafasha abafite ubumuga bwo kutumva kumenya ibivuzwe bakiri bake, ariko ngo iri gukorana n’inzego zibahagarariye kugira ngo abafite iki kibazo bazabashe kumenya ibyo abakandida bavuga ndetse n’ibijyanye n’amatora byose bizabafasha gutora bazi ibyo bakora.

Umwihariko muri Diaspora

Nyuma y’uko Abanyarwanda batuye cyangwa abakorera mu bihugu by’amahanga bagaragarije imbogamizi z’uko bibagora kujya kwiyandikisha cyangwa gutorera kuri za ambasade zabo bitewe n’uko hari ababa batuye kure yazo, Komisiyo y’Amatora yashyizeho porogaramu izabafasha kwiyandikisha bakoresheje internet bitabasabye kujya kuri ambasade. Iyi porogaramu ngo yarangije gukorwa igisigaye ni ukuyohorereza za ambasade kugira ngo itangire ikoreshwe. Yongeyeho ko amakarita y’itora y’ababa mu mahanga nayo azoherezwa vuba, abazaba batayafite bakazakoresha indangamuntu, abatazifite ariko bazwi na ambasade yabo bakazoresha ikarita yateganyiwe ‘consular card’ ku munsi w’amatora.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida mu batuye mu mahanga azaba tariki 3 Kanama mu gihe ab’imbere mu gihugu bazatora ku bukeye tariki 4 Kanama 2017.

Biteganyijwe kandi ko bitarenze ku wa 9 Kanama hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, ku wa 16 Kanama bitangazwe burundu Komisiyo y’Amatora itangaza ko abasaga miliyoni 6.8 bazitabira amatora y’uyu mwaka bavuye kuri miliyoni 5.7 batoye mu 2010.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Amatora, Charles Munyaneza, asaba abaturage kwiyandikisha kuri lisiti z'itora hakiri kare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages