Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 14 Ukuboza 2023, Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Barore agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA ndetse na Dr Usengumukiza agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB.
Aba bayobozi bakimara guhabwa inshingano, babanje kugirana ibiganiro na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, bagaragaza imyirondoro yabo, uburambe bafite ndetse n’uko biteguye gushyira mu bikorwa inshingano bahawe.
Raporo y’ibyavuye muri ibyo biganiro yagejejwe ku Nteko Rusange , ku wa Kane tariki 21 Ukuboza, dosiye zabo zirasuzumwa ndetse Sena yemeza ko batangira inshingano zabo.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yavuze ko abayobozi bashyizweho basanzwe bafite uburambe mu kazi mu bigo bahawe kuyobora, ku buryo bizabafasha gutanga umusaruro.
Rubingisa wavutse mu 1972. Yize ibyerekeranye n’ubukungu n’imari aho afite Masters yakuye mu Bubiligi. Yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yanabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere bagiranye n’aba bayobozi, Guverineri Rubingisa yavuze ko amenyereye Iburasirazuba.
Yagarutse by’umwihariko ku bibazo bikomereye iyo ntara anagaragaza ingamba z’uko azabyibandaho bigakemurwa. Yavuze ko azareba uko hakomeza kwimakazwa imibanire y’abantu, kurushaho gufatanya n’abafatanyabikorwa ngo amahirwe ahari abyazwe umusaruro, guhindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Senateri Nsengiyumva yavuze ko mu nama bamugiriye harimo gushyira imbaraga mu gukurikirana imishinga iri mu Ntara y’Iburasirazuba ngo igere ku byo yitezweho.
Yagiriwe inama yo kwiga ku masoko mpuzamipaka, kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, guteza imbere urubyiruko binyuze mu bukangurambaga, nibura buri murenge ukaba ufite TVT, kwita ku bibazo by’ubutaka, kunoza imitangire ya serivisi no kwimakaza gukorera ku gihe.
Dr Usengumukiza muri RGB azibanda ku bushakashatsi buvuguruye
Dr Usengumukiza Félicien yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB, nyuma y’uko yari amaze igihe ari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri uru rwego kuva mu 2015.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yavuze ko na we basanze afite inararibonye ndetse n’uburambe mu kazi ku buryo azabasha kuzuza neza inshingano yahawe.
Ikintu gikomeye muri uru rwego ni uko ari we ushinzwe gukurikirana ibirebana n’ubushakashatsi n’ubugenzuzi bwa serivisi na gahunda zirebana n’uburyo bw’umwimerere nyarwanda mu kwishakamo ibisubizo.
Yavuze ko azunganira Umuyobozi Mukuru w’uru Rwego kugira ngo bakomeze guteza imbere inshingano z’ikigo n’ibindi.
Dr Usengumukiza wavutse mu 1965, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu, aho yabyize mu Budage. Yinjiye muri RGB mu 2012, mbere akaba yari umwarimu muri Kaminuza ndetse n’ubu yari akibikora n’ubwo atari mu buryo buhoraho.
Yagaragarije Komisiyo aho azashyira imbaraga harimo kuzafatanya n’abandi kuvugurura uburyo ubushakashatsi bwakorwaga hongerwamo udupimo duto duto, gukora ku buryo abaturage babasha gusobanukirwa ibijyanye n’ibipimo akazaba umusemburo wo kubizamura.
Ikindi ngo Dr Usengumukiza azibanda ku kumenyekanisha ibyavuye mu bushakashatsi no kuba byashyikirizwa inzego zitandukanye kugira ngo zibyunguraneho ibitekerezo hanafatwe ingamba.
Inama yagiriwe ni ugushyira imbaraga mu kwandikisha gahunda z’igihugu zo kwishakamo igisubizo birimo umuganda, umushyikirano, ubudehe, umwiherero, Kwita Izina, Girinka, Inkiko Gacaca n’ibindi.
Kugeza ubu ariko, Umuganda, Umushyikirano n’Abunzi , nibyo bimaze kwemerwa mu rwego rw’Isi .
Ikindi abasenateri basabye Dr Usengumukiza no ugukora ubushakashatsi ku bijyanye n’imiryango ishingiye ku myemerere n’uruhare rwayo mu guhashya ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda.
Barore yinjiranye ingamba nshya muri RBA
Barore Cléophas yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBA. Ni urwego amaze imyaka 28 akoramo aho yagiye akora inshingano zirimo kuba umunyamakuru, umuyobozi w’ibiganiro ndetse akaba yari asigaye ari Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru.
Niwe ushinzwe guhuza no kuyobora ibikorwa bya buri munsi by’uru rwego, gutanga amabwiriza y’akazi no gukurikirana no guhuza ubwanditsi bukuru n’ubuvanganzo bw’uru rwego.
Barore wavutse mu 1969, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yabwiye Inteko Rusange ya Sena ko mu biganiro bagiranye na Barore, yababwiye ko n’ubwo inshingano yahawe zikomeye ariko yazishimiye ndetse azakora ibishoboka byose kugira ngo ateze imbere RBA n’itangazamakuru muri rusange.
Ati “Yagaragaje ko mu myaka 28 amaze muri uru rwego bizamufasha gutunganya neza inshingano yahawe. Yatubwiye ko azashyira imbaraga muri serivisi za radiyo kuko abaturage benshi bakibona amakuru bayakesha radiyo.”
“Ibi ngira ngo nk’uko tubizi Saa Moya, mu gihe cy’amakuru usanga abantu benshi bavuga bati reka tujye kumva radiyo kandi ukumva ko nta handi abaturage babona amakuru yizewe uretse kuri radiyo.”
Senateri Nsengiyumva yavuze ko Barore yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ko azibanda ku kugira ngo abaturage babone amakuru yizewe bityo birinda kuba habaho ibihuha.
Ikindi ngo azibanda ku mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga no kongerera radiyo z’abaturage imbaraga kugira ngo zirusheho kujyana n’igihe no gutangaza amakuru afite ubuziranenge kugira ngo abaturage bamenye ibibera iwabo.
Yakomeje agira ati “Hari uguha imbaraga ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga za ruriya rwego kugira ngo hatangirwe amakuru afite ubuziranenge, ibi bikagaragaza ko niba Twitter [urubuga nkoranyambaga rusigaye rwitwa X] ya RBA ikoze, bikagaragaza ko ba bandi bakoresha Twitter batanga ibihuha, izi mbuga nkoranyambaga za RBA zabinyomoza.”
Senateri Nsengiyumva yavuze RBA iyobowe na Barore izakomeza ubukangurambaga by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye igihugu kigiye kujyamo bijyanye n’amatora yaba aya Perezida, Abadepite ndetse n’Abasenateri.
Ikindi ni uko igihugu kigiye kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibihe byo kwibohora mu 2024. Byose ngo Barore n’abo bakorana bazashyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bamenye amakuru y’ukuri ajyanye nabyo.
Mu biganiro Barore yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere , hagarutswe by’umwihariko ku bijyanye n’imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Inama yagiriwe harimo kurushaho guteza imbere rururimi rw’Ikinyarwanda, kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekezo ya Jenoside, gutanga amakuru ku mbuga abakoresha izo mbuga, niba hari ugaragaje ikibazo cyangwa abashaka amakuru bagasubizwa vuba, gukomeza gusigasira icyizere abaturage bafitiye Televiziyo na Radiyo by’igihugu.
Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko kuba Barore amaze imyaka 28 muri RBA, azi neza ubuzima bw’ikigo ku buryo bizamufasha kuzuza inshingano ze.
Senateri Havugimana na we yagarutse ku mwihariko ukwiye guhabwa Ikinyarwanda kuko radiyo na televiziyo ariyo miyoboro yafasha mu kwigisha ururimi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!