Mu ijoro ryo ku wa 4 Nyakanga 1973, Gen. Maj. Habyarimana Juvénal yahiritse ku butegetsi inshuti ye Kayibanda Grégoire wari ubumazeho imyaka icumi.

Habyarimana wari Umugaba Mukuru na Minisitiri w’Ingabo afatanyije n’abandi basirikare 10 batangaje ko bakuyeho Kayibanda kubera ko ngo yakoreshwaga n’abashaka kuganisha igihugu ahabi.

Mu kiganiro Maj. (Rtd) Augustin Gatarayiha yagiranye na IGIHE, yavuze ko Kayibanda yari azi ko ashobora guhirikwa ku butegetsi kuko tariki ya 1 Nyakanga ubwo hizihizwaga umunsi w’ubwigenge, ijambo rye ryaciwemo kabiri kuri Radio Rwanda ndetse umunyamakuru aravuga ngo ‘vaho turaguhaze’.

Gatarayiha avuga ko kandi uwo munsi Col. Alyos Nsekalije yataye Kayibanda muri Stade ibirori bitarangiye, Habyarimana wari Umugaba Mukuru w’ingabo ntibigire icyo bimubwira kuba Perezida asuzuguwe.

Inkuru bifitanye isano:Ibango ry’ uwa 5 Nyakanga ubwo Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bw’umunywanyi we Kayibanda

Ikiganiro kirambuye na Maj. (Rtd) Gatarayiha Augustin