00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ibyo naboneye ku rwibutso rwa Kigali byampaye isomo”

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 27 April 2013 saa 11:22
Yasuwe :

Umuyobozi wa Komite mpuzamahaanga y’Umuryango Utabara imbabare (CICR), Peter Maurer yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien mu Rwanda baganira ku birebana n’abanyekongo bahungira mu Rwanda, no ku mahoro. Peter Maurer avuga ko ibyo yaboneye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, byamuhaye isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu biganiro Peter Maurer yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda, CICR yashimiwe ku bw’ubufatanye burimo kuba yita ku gufasha mu bagororwa, gutabara (…)

Umuyobozi wa Komite mpuzamahaanga y’Umuryango Utabara imbabare (CICR), Peter Maurer yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien mu Rwanda baganira ku birebana n’abanyekongo bahungira mu Rwanda, no ku mahoro. Peter Maurer avuga ko ibyo yaboneye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, byamuhaye isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu biganiro Peter Maurer yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda, CICR yashimiwe ku bw’ubufatanye burimo kuba yita ku gufasha mu bagororwa, gutabara impunzi, kwigisha no gufasha mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabazi no gutabara Abanyarwanda mu gihe cy’ibiza.

Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe, Innocent Nkurunziza, avuga ko mu biganiro hagarutswe ku kugarura amahoro mu Karere. ati “Hagarutswe ku bibazo bibera mu karere k’Iburasirazuba bwa Congo bigasiga hari impunzi ziva mu byazo, zihungira mu Rwanda, n’uko hakomeza gufatwa umuti w’amahoro arambye ku mpande zombi.”

Umuyobozi wa CICR, Peter Maurer, yavuze ko batazahwema kwita ku basivile baba barenganira mu ntambara dore ko abasaga 45% by’abafashwa na CICR bari muri Afurika.

Maurer ati “Uburenganzira bwa muntu bukwiye kwimakazwa ku Isi hose hirindwa intambara zikura abaturage mu byabo. Ku mpande zombi, hakwiriye gukomeza gusenyera umugozi umwe, ariko na none twe tuzakomeza kwita kuri kariya gace ka Congo, tunaharanira ko abaturage babona amahoro arambye.”

Maurer akomeza avuga ko hari isomo yavanye ku rwibutso rwa Gisozi, ati “Ibyo naboneye ku rwibutso (ku Gisozi), byampaye isomo ku byaberaye mu Rwanda. Sinifuza ko Jenoside yazongera kubaho na rimwe ku isi.”

Maurer waje mu Rwanda avuye muri Kongo dore ko ari ubwa mbere yari aje muri aka karere, yanasuye Goma agaragarizwa uko muri Congo hari abafatwa ku ngufu, abibasiwe n’indwara zitandukanye, abatandukanye n’imiryango yabo n’abandi babitewe n’intambara, anaganira n’abayobozi ba Congo ku nzira y’amahoro dore ko CICR imaze igihe kinini yita ku bakozweho n’intambara muri Congo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages