Obadiah Biraro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko ibyo yabonye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA) ari agahumamunwa aho muri iki kigo batagira umurongo ngenderwaho, ntibagire ibitabo by’ibaruramari ndetse no kwangiza ibintu biba byaratwaye amafaranga ya leta ahubwo hakaba hibereye umuco wa "koramo ntabure”.
EWSA yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bigo byagaragaweho amakosa menshi ugereranije n’ibindi bigo 139 byagenzuwe, nk’uko byari byagenze mu mwaka wa 2011/2012 nk’uko Umugenzuzi w’Imari ya Leta yabibwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ubwo yabagezagaho raporo ku ikoreshwa ry’umutungo wa leta ugera kuri miliyari 1549,9 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2012/2013.
Muri iki kigo ngo amafaranga ya leta akoreshwa uko bishakiye ndetse bikagaragara ko nta mpinduka ibaho hagendewe ku nama baba barahawe n’umugenzuzi mukuru.
Muri EWSA ngo bamaranye porogaramu ya mudasobwa yitwa ‘Oracle’ imaze imyaka 4 itarayikoresha kandi yarayiguze arenga miliyoni imwe y’amadolari (amafaranga y’u Rwanda miliyoni 680) ndetse hakiyongeraho bihumbi 98 by’amadolari (asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda) by’uburenganzira bwo kuyikoresha (license) yishyurwa na leta buri mwaka uhereye muri 2010.
Obadiah Biraro avuga ko iyo EWSA iza gucunga neza ibya leta, uruganda rw’amazi rwa Nzovu rwaba rwarakemuye ikibazo cy’amazi ku kigero cya 40% kuko rwahawe amafaranga miliyari 15 muri 2007 zo kurwubaka ariko ubu rukaba rudakora.
Kubera kutita ku bya leta, EWSA yatakaje amafaranga arenga miliyoni 500 kubera ubwubatsi bw’amazu n’imihanda bigana ku bikorwa byayo nyamara ababikoze nabi EWSA ntibishyuze, ahubwo ikajya kubyisanira.
Muri EWSA kandi hagaragajwe ko nta buryo buhamye bafite bakoresha mu gutanga inyemezabuguzi, bikaba byarateye ibura ry’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 115, 500, 000.
Muri iki kigo ngo hari ibikorwa byo gusesagura amazi bikabije; ubwo bakorerwaga igenzura muri Kamena 2013 haragaragajwe ko ibi bikorwa byo gusesagura amazi bimaze guhitana akayabo k’ amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari icumi (10,452,537,000 frw).
Biraro avuga ko umushinga w’ingufu n’amazi wa Mutobo wari kuba wararangiye iyo EWSA iza gutanga fagitire z’amazi ku bafatabuguzi barenga ibihumbi 40 itazihaye, bakabishyuza miliyari 3 na miliyoni 500 ndetse n’amafaranga agera kuri miliyari 18 itatangiye inyemezabuguzi.
Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko muri rusange amakosa ari kugenda agabanuka mu gucunga imari n’umutungo bya Leta ugereranyije n’ imyaka yashize ariko mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi birimo EWSA, NAEB n’ibindi bikaba bikiri agahomamunwa.
Ubwo iki kigo cyakorerwaga igenzura mu mwaka wa 2011-2012, hari hagaragajwe ko amafaranga agera kuri miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda atagaragazwa ibyo yakoreshejwe.



















TANGA IGITEKEREZO