Ni urugendo akora n’amaguru aho agenda asura ibice bitandukanye by’u Rwanda ari nako agirana ibiganiro n’abo asanze cyangwa abo bahuye mu nzira bigamije kubaka amahoro.
Uwo musore w’imyaka 32 y’amavuko urwo rugendo yarutangiriye kuri Paruwasi ya Mibirizi mu Karere ka Rusizi akomereza muri Rutsiro, Rubavu n’ahandi. Kuri ubu ageze mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Avuga ko mu gihe cy’iminsi 100 azaba amaze kuzenguruka mu turere twose tw’igihugu kuko azasoza urugendo tariki ya 25 Nyakanga 2019; yarutangiye ku ya 15 Mata 2019.
Hamwe mu ho yasuye harimo ku Murindi w’Intwari; Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro; i Kinihira ahasinyiwe amasezerano y’Amahoro hagati ya Leta ya Perezida Habyarimana na FPR Inkotanyi mu 1993; Ingoro y’Abami i Nyanza mu Rukari n’Ikigo cyita ku bafite ubumuga cya Heart and Sore i Musanze.
Yifatanyije n’abanya-Mayaga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; yagiranye ibiganiro na Musenyeri Nzakamwita wababariye akanubakira umudugudu abamwiciye muri Jenoside.
Hari ibyiza byinshi amaze kubona
Ntigurirwa avuga ko mu nzira aho amaze kunyura yabonye ibyiza byinshi kandi hari n’ibikorwa yakoze bishimangira intego nyamukuru y’urugendo rwe.
Ati “Aho maze kunyura henshi abantu bagiye babyishimira bavuga ko dukeneye amahoro, bamwe bagiye baduha aho turara n’ibyo kurya ni ikintu gikomeye cyane kandi burya amahoro arangwa n’ibikorwa byiza.”
Akomeza avuga ko basuye urugo rw’impuhwe rw’abakecuru n’abasaza mu Karere ka Gicumbi babakorera isuku; mu Karere ka Musanze basuye ikigo cy’abana bafite ubumuga bahamagarira abantu kubazanira ubufasha no kubitaho.
Ahantu hose agendana n’umusore w’umunyamerika umufatira amafoto; hari kandi n’abandi bamufasha gusura ibice bimwe na bimwe.
Aho banyuze basuye abaturage batera ibiti by’imbuto ziribwa mu ngo n’ahandi hantu nko ku Kiliziya.
Yishimira ko yagiye agirana ibiganiro n’abaturage bigamije kwimakaza amahoro bakabyakira neza akaba yizera ko ayo mahoro bazayabiba mu babakomokaho.
Ati “Nahuye n’abarinzi b’igihango mpura n’abantu bagiye bababarira ababakoreye ibyaha muri Jenoside bose bagiye bampa ubutumwa nanjye nkababaza ku mahoro yo mu mutima wa muntu no ku mahoro arambye bakambwira.”
Hari imbogamizi
Zimwe mu mbogamizi avuga yahuye nazo muri urwo rugendo harimo kuba hari abanga ko yinjira mu bigo byabo ngo ahasure kuko batumva neza igikorwa arimo.
Ati “Hari ibigo bimwe na bimwe biguha serivisi mbi bigendeye ku kureba uko umuntu yambaye wenda ngo ntaje mu ikoti.”
Indi mbogamizi ni uko hari abaturage bagaragaza umuco mubi wo gusabiriza kuko basaba bamwe mu bazungu baba bari kumwe iyo bamuherekeje.
Ikindi ni umunaniro ahura nawo mu rugendo rw’amaguru no kugenda atazi neza niba aza kubona aho arara.
Ntigurirwa avuga ko igikorwa arimo yagiteguye kuva mu mwaka wa 2015 abika amafaranga azabimufashamo.
Amaze gukoresha arenga 50% gusa yayo yateganyije bitewe n’ubufasha yagiye ahabwa n’abagiraneza burimo aho kurara no kurya. Urugendo rwe rusigaje iminsi 20.
Nyuma y’urugendo hazakurikiraho icyiciro cyo kwandika no gukora filime mbarankuru mu byo yabonye.
Ati “Mfite ibikenewe nakoresha mu kwandika byinshi cyane; mfite ibyo nzakoresha nka filime mbarankuru; hari n’ibyo nzandika nk’inkingi z’amahoro.”
Ntigurirwa asanzwe ari umushakashatsi, mu mwaka wa 2016 yashinze umuryango witwa ‘Biba Amahoro’ [Be The Peace Organization] ugamije guca iherekanywa ry’urwango mu bisekuruza kuko yasanze ahanini urwango rugera mu bana ruvuye mu babyeyi babo.
Afatanyije n’abandi basanzwe bakora ibikorwa bihuza abakuru n’abato barimo abarokotse Jenoside n’abayikoze ndetse n’abana babo bagakora ibikorwa byo kubaka amahoro no kuyigisha abandi.
Ati “Dufatanyije nabo twubatse uturima tw’igikoni mu ngo tugera kuri 80 dutanga n’inka (…) turateganya no kububakira ibiraro.”
Ntigurirwa Hyppolite yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi; muri Jenoside, se yishwe areba, abandi barimo ba nyirasenge bafatwa ku ngufu mbere yo kwicwa, nabwo abyumva.
Amaze gutangira amashuri ntabwo yaheranwe n’agahinda kuko iryo shavu ryashibutsemo ingazo atangira guhimba no gukina amakinamico no kuyatoza, ashishikariza abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.
Kuri ubu amaze kwandika igitabo yenda gusohora kivuga ku mibereho y’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mashuri ye yize ibijyanye n’imibanire y’abantu (Science in Sociology) aho yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Bristol Universty mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO