00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo twagezeho bidutere imbaraga zo kugera kuri byinshi birushijeho - Perezida Kagame

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 March 2015 saa 04:40
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibihugu bigize umuhora wa ruguru birimo gukora neza ngo bizamure imibereho y’abaturage, ariko ko hagikenewe imbaraga zisumbuyeho, kugirango ibyagezweho bibe umusingi wo kugera kuri byinshi birenzeho.

Ubu butumwa yabutangiye mu nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru (NCIP) yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015.

Imbere y’abakuru b’ibihugu bagenzi be barimo uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, uwa Kenya Uhuru Kenyatta, uwa Sudani Salva Kiir Mayardit, uwa Tanzaniya Jakaya Kikwete, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi Gervais Rufyikiri na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga wa Ethiopia Tedros Ghebreyesus, Perezida Kagame yashimye intambwe ibihugu bigize uyu muhora bimaze kugeraho ariko anasaba ko byafasha kugera kuri byinshi.

Yagize ati “U Rwanda rwishimiye kongera kwakira iyi nama ya 9 y’ibihugu bigize umuhora wa ruguru no gukomeza gushyigikira iterambere ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Mu kugaragaza intego y’iyi nama yagize ati “Ibihugu byose byitabiriye iyi nama, duhujwe no gushakira icyiza abaturage bacu kandi turashaka iterambere mu gihe cya vuba. Ibyo twagezeho bidutere imbaraga zo kugera kuri byinshi birushijeho.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ubushake bwa politiki ndetse no gukurikira uko imishinga igenda ari byo bizatuma aba bayobozi bagera ku iterambere abaturage bo mu bihugu bayobora bifuza.

Kugera kuri urwo rwego nyamara ngo bisaba gukora, ati “Reka dukomeze dukore cyane kugirango tugere kuri byinshi, akarere kacu gatere imbere.”

U Rwanda rwijeje ibindi bihugu ubufatanye “Tubijeje ubufatanye bwacu dukora kugira ngo turangize imishinga twatangiye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagaragaje ko hari byinshi byagezweho haba muri EAC ndetse no mu muhora wa ruguru.

Mu byakozwe birimo imishinga ikomeye igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu bigize uyu muhora no mu bihugu bigize EAC, harimo guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, gukoresha viza imwe kuri ba mukerarugendo basura bimwe bihugu bigize EAC by’u Rwanda, Uganda na Kenya, guhuza ibiciro mu by’itumanaho n’ibindi.

Perezida wa Uganda Kaguta Museveni yagaragaje ko nta bufatanye ntacyo ibi bihugu byageraho, ati “Twasanze ntacyo twagerayo tudashyize imbaraga zacu hamwe ngo dufatanye kugirango ibihugu byacu bitere imbere“.

Yakomeje avuga ko igihugu cye cyagize umusaruro udasanzwe w’amata ariko kwibumbira mu bihugu bigize EAC byatumye babona isoko rihagije ry’umukamo wari waraburiwe isoko.

Yakomeje avuga ko hakenewe ibikorwaremezo kugira ngo uku kwishyira hamwe kugerweho.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yunze mu rya Perezida Kagame na Minisitiri Mushikiwabo, ko uyu muhora ndetse n’umuryango wa EAC muri rusange byatumye abatuye ibi bihuhu bagera kuri byinshi.

Ati “Twageze kuri byinshi kuva twahura ubwa mbere nk’abakuru b’ibihugu byo mu muhora wa ruguru. Intego yacu ni imwe, ni ukurebera hamwe uburyo, binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga zacu, twateza imbere akarere kacu. Ubushake ndetse n’ubudacogora byacu byadufashije gutera intambwe ishimishije tugana ku iterambere ry’akarere.”

Asanga kandi Umuhora wa ruguru ugamije byinshi byiza ku bihugu biwubarizwamo, ati “Umuhora wa ruguru ushyigikiye ko twagira akarere kihagije mu bukungu kandi gateye imbere mu gihe gito gishoboka.”

Ubufatanye kandi buri hagati y’ibihugu byombi ngo bwatuma bimwe mu byatumizwaga hanze bikorerwa muri aka karere, bikagafasha gutera imbere.

Ati “ Hari byinshi twafatanyamo ku nyungu rusange za twese. Nta mpamvu dufite yo gukomeza gukura hanze ibiboneka mu karere. (…) Turashaka kugira akarere gafite ijwi ryumvikana kandi kabereye ishoramari (…) Nta mpamvu n’imwe dufite yo kuba tudakora imodoka zacu, tudafite inganda ziteye imbere. Dukomeje kwishyira hamwe twabigeraho.”

N’aho Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete akaba n’umuyobozi wa EAC, yifurije ibihugu bihuriye kuri uyu muhora kugera kuri byinshi bigamije guteza akarere imbere, anabibutsa kongera ibikorwa remezo no gushyira mu bikorwa ibyemejwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia Tedros Ghebreyesus yashimye ibihugu byo mu karere uburyo byishyize hamwe haba mu bigize EAC n’ibigize umuhora wa ruguru.

Ati “Ndabashimira kuba muharanira ukwishyira hamwe kw’ibihugu mugamije iterambere. EAC ni urugero rwiza rw’uburyo ubufatanye bufasha kugera kuri byinshi. ”

U Burundi busanga kwinjira muri NCIP ari inyungu

Visi Perezida w’u Burundi Gervais Rufyikiri wari uhagarariye igihugu cye yavuze ko bafashe igihe bakitegereza kuri ubu igihe kikaba kigeze ngo binjire mu bihugu bigize uyu muhora, ati “ Igihe u Burundi bwamaze burebera cyararangiye, ubu twiteguye gufatanya namwe mu bikorwa.”

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yavuze ko nta byinshi yavuga ku muhora wa ruguru, anashimira u Rwanda na Uganda uruhare mu gutuma iki gihugu kigira umutekano, ati “Nta byinshi navuga kuko turi bashya ariko mwakoze kwishyira hamwe.Kandi tubashimiye uruhare mwagize mugarura amahoro iwacu.”

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’indi y’impuguke zo mu karere n’abayobozi bakuru yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga 14 muri gahunda ya NCIP ku wa gatatu no kuwa kane.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages