Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi wa IBUKA Prof J.Pierre Dusingizemungu yavuze ko iyi myitwarire y’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa ari uguha ingufu abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzibira inzira y’iterambere ry’abacitse ku icumu bubima ubutabera.
Kuwa 19 Kanama 2015 ni bwo Umushinjacyaha w’Ubufaransa i Paris, yasohoye itangazo rivuga ko amaperereza yari amaze imyaka 20 akorwa ku ruhare rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ateshwa agaciro kuko hatabashije kugaragazwa ibimenyetso bifatika byashingirwaho hemezwa uruhare rw’uwo mupadiri, abe yanakurikiranwa.
Uyu mushinjacyaha yongeyeho ko iperereza ku ruhare rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside rushobora kubyutsa ibibazo byinshi bitewe n’umwanya yarimo n’uwo akomeje kubamo w’iyogezabutumwa mu majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Bufaransa.
Umuyobozi wa IBUKA Prof.Dusingizemungu yavuze ko bababajwe n’uko ubutabera bw’u Bufaransa bwirengagije ukuri bwahawe n’abatangabuhamya bashinja Padiri Munyeshyaka, bukanatinya kugaragaza ukuri bitewe n’umwanya arimo.
Yagize ati “Biteye isoni kuba ubuhamya bw’abantu bacu bari muri St.Paul (Paruwasi ya Ste Famille i Kigali) butarahawe agaciro. Twe tuzi ko ibyo bamuvugaho ari ukuri.”
Yongeyeho ko ibyo ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwakoze ari agasuzuguro no gusubiza inyuma abacitse ku icumu, ati “Uku ni ukuzibira abacitse ku icumu ngo batiyubaka. Ntibakwiyubaka badahabwa ubutabera.”
Gusa ngo u Bufaransa si bwo butanga ubutabera bwonyine, uretse ko hagiye kubaho kubanza gutegereza icyemezo cy’urukiko ku busabe bw’Ubushinjacyaha.
Prof.Dusingizemungu yakomeje abwira IGIHE ko biteguye kwereka inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera bwo mu Bufaransa, ko batishimiye kudahabwa ubutabera, kunenga imyifatire igayitse y’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa igamije gutoneka abacitse ku icumu, no gukangurira ibigo kugira uruhare rwo kudakingira ikibaba abakoze ibyaha, bigira ubushake bwo kugaragaza ukuri.
Padiri Munyeshyakaw’imyaka 57 yabaga muri Paruwasi ya Ste Famille i Kigali, aregwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi no kubahohotera ndetse no kuba hari n’abo yahaga interahamwe ngo zijye kubica.
Mu mwaka wa 2005, umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, yashinje Padiri Munyeshyaka uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko yitabiriye inama zayiteguraga.



















TANGA IGITEKEREZO