00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasize yivugiye mu nyandiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 February 2017 saa 07:59
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuwa 16 Ukwakira 2016 nibwo hamenyekanye inkuru y’itanga ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe kuwa 28 Mutarama 1961.

Itabarizwa ry’Umwami wa nyuma w’u Rwanda ryateje impaka hagati y’abo mu muryango we bashakaga ko atabarizwa mu Rwanda n’Abajyanama bakuru be bemezaga ko yasize avuze ko atazahatabarizwa.

Izi mpaka zakemuwe n’urukiko rwo muri leta ya Virginia, rwafashe icyemezo cyatumye kuwa 15 Mutarama 2017 Umwami Kigeli V atabarizwa i Mwima ya Nyanza.

Umujyanama Mukuru w’Umwami, Boniface Benzinge na bagenzi be bakomeje kugaragaza kutishimira icyemezo cy’urukiko bavuga ko kinyuranyije n’ugushaka k’Umwami ku itabarizwa rye, bakanashinja abo mu muryango we kwiba zimwe mu nyandiko zagombaga kwereka urukiko ko Kigeli V Ndahindurwa atagombaga gutabarizwa mu Rwanda.

Ibyo birimo imitamenwa itatu n’ivalisi ifunze yarimo ibyangombwa by’ingendo byatanzwe n’Ishami rya Amerika rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ikarita y’ubwiteganyirize n’amakuru y’ubwishingizi bw’ubuzima, ibyifuzo bye n’izindi nyandiko.

Mu itangazo ryasohowe na Benzinge, yagarutse ku ngingo y’itabarizwa ry’Umwami, anahishura ko hari kopi y’itangazoteka rigenewe rubanda ‘Proclamation’, ryanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ubwe kuwa 12 Ukuboza 2006, yemeza ibizakorwa n’abazabikora igihe azaba atanze akiri mu mahanga.

Iyo nyandiko yakuye muri Portugal nyuma y’urubanza, ngo yagombaga kugaragarira urukiko nk’igihamya cy’ibyo Umwami yasize avuze, yaba aho umugogo we ugomba gutabarizwa n’abazabikora.

Muri iyo nyandiko, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yanditse ko inama y’Abiru izashyirwaho izaba ariyo itoranya umusimbura we, kandi agahabwa ububasha bwe bwose nkuko mu muco Nyarwanda biteganyijwe, ibyo birimo uburenganzira bwe nk’umwami bwo guca iteka n’izina ry’icyubahiro.

Rivuga ko Umwami yagennye ko ukuriye inama y’Abiru azaba ari umusimbura we, yaba akiriho akaba Boniface Benzinge. Avuga abandi bazaba bagize iyo nama barimo Umunyamabanga we mukuru, Albert Alexander Montague, n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, Carl E.Lindgren cyangwa abandi bari muri ako kanama icyo gihe, ariko ntibarenge 12.

Iyi nyandiko ntigaragaza ko Umwami yakomoje ku hantu azatabarizwa, ariko Benzinge avuga ko muri Portugal yahuye na Ducke de Braganza, Musenyeri Abilio n’abandi, bakamusubiriramo ko Kigeli V yababwiye ko atifuza gusubizwa mu Rwanda, ko ahubwo yifuza gutabarizwa muri Portugal.

Ibi birajya guhura n’ibyo Past. Ezra Mpyisi aherutse gutangaza ko bamwe mu bagize umuryango w’Umwami bagiye gufata Umugogo ku bitaro, bakabwirwa ko icyangombwa cy’itanga rye kigaragaza ko azatabarizwa muri Portugal aho kuba mu Rwanda.

Avuga ko intandaro y’ibyo byose ari amafaranga y’imfashanyo abazungu barimo abo muri Portugal bahaye Kigeli akiriho, maze Benzinge na bagenzi be amaze gutanga bashaka kuyuririraho ngo bajye kumutabariza muri icyo gihugu.

Bamwe mu bagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa mu gihe gishize bakomeje kumvikana bavumira ku gahera Benzinge bagaragaza ko ari we wabaye intandaro y’ibanze yo gutinda gutabarizwa kwa Kigeli V Ndahindurwa .

Ibi byanakomojweho na Pasiteri Mpyisi mu muhango wo gutabariza umwami Kigeli V aho yasobanuye uburyo we na Benzinge aribo bamuhungishije bakamujyana muri Amerika. Mpyisi yavuze ko icyo gihe Benzinge yakoze igikorwa cy’ubutwari gusa ngo yasozanyije ubugwari urugendo yari yaratangiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages