00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bayobozi ba NIRDA bakekwaho kunyereza umutungo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 September 2018 saa 11:57
Yasuwe :

Ku wa Gatatu nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) Dr Mungarulire Joseph, n’abandi bayobozi batawe muri yombi.

RIB yatangaje ko Dr Mungarulire n’abo bayobozi bandi bacyekwaho imicungire mibi n’inyerezwa ry’amafaranga y’imishinga yo kubaka inganda nto mu turere.

Ikinyamakuru Taarifa cyatangaje ko cyabonye amakuru ko abo bayobozi batanu batigeze batangazwa amazina ari abafite aho bahuriye n’itangwa ry’amasoko, itegurwa ry’ingengo y’imari n’ikoreshwa ryayo muri NIRDA.

Muri aba bayobozi harimo Ndacyayisenga Vincent ugikora muri NIRDA, ubwo icyaha bakekwaho cyakorwaga akaba yari umuyobozi w’akanama gashinzwe itangwa ry’amasoko.

Amakuru yizewe avuga ko Ndacyayisenga yakoze raporo mpimbano yari igamije koroshya kwishyura byihuse ALPES Industries Services International Ltd, ikigo cy’Abafaransa gikorera i Dubai.

Iki kigo cyari cyarahawe isoko No. 07/G/I/NIRDA-OB/2016-2017, rirebana no gutanga ibikoresho no guhugura abakozi b’Uruganda rukora inzoga mu bitoki, Rwamagana CPC.

Uyu muyobozi ashinjwa kuba yarakoze inyandiko ivuga ko ALPES yagejeje muri ruriya ruganda ibikoresho byose bigatuma iki kigo cyishyurwa, kandi hari ibitarigeze bihagezwa.

Raporo yakoze yashyikirijwe uwari Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Mungarurire, wayishyizeho umukono mbere y’uko ALPES yishyurwa amafaranga yose.

Mu bandi bakekwa harimo Munyentwari Alexis wari umwe mu bagize Komite ishinzwe itangwa ry’amasoko na Ndoli Alexis ushinzwe gutanga amasoko muri NIRDA.

Hari kandi Uzamukunda Clementine wari ushinzwe ibirebana n’ingengo y’imari na Ngirabanzi Jean Claude wari Umuyobozi ushinzwe Imari muri NIRDA.

Aba bose batawe muri yombi mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza ryimbitse kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera. Ingano y’amafaranga bakekwaho kunyereza ntiramenyekana.

NIRDA ni ikigo cyashyizweho mu 2013 gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, cyasimbuye icyari kizwi nka IRST cyakoreraga mu karere ka Huye.

Ku wa 30 Kanama 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yahinduraga Guverinoma, nibwo Joseph Mungarulire yakuwe ku buyobozi bwa NIRDA yayoboye kuva mu 2013, asimburwa na Kampeta Sayinzoga wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr Mungarurire wahoze ayobora NIRDA ni umwe mu batawe muri yombi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages